Abahinzi bakorera mu gishanga cya Munyazi giherereye hagati y’Imirenge ya Mbazi na Huye mu Karere ka Huye, bagaragaza ko bahangayikishijwe n’amazi y’umugezi ukinyuramo, bavuga ko agenda atwara ubutaka n’imyaka yabo bikabateza igihombo.
Aba bahinzi basobanura ko mu bihe by’imvura amazi aba menshi cyane ku buryo yuzura mu gishanga, bigatuma uwo mugezi urushaho kubangiriza imirima yabo. Bagasaba ubuyobozi kubafasha kubaka inkengero zawo, aho bavuga ko byabafasha kugabanya iyangirika ry’ubutaka no koroshya ingendo zo kuwambuka.
Nshimiyimana Jean Claude umwe mu bavuganye na Ukweli Times, yavuze ko mbere uwo mugezi wari muto cyane ku buryo nta kibazo watezaga, ariko uko imyaka yagiye ishira amazi akagenda yiyongera bikagera aho uhinduka ikibazo gikomeye.
Yagize ati: “Mbere wari umugende, ntabwo wari umugezi. Uko imvura yagiye igwa amazi akuzura, ubutaka bwagiye bugenda kugeza ubwo umugende uhindutse umugezi.”
Uyu muturage kandi yakomeje avuka ko Ubuyoboyozi bubafashije bukabakorera inkengero zawo, ubwo ubutaka butakomeza kugenda ndetse no kwambuka uwo mugende byakorora.”
Ku ruhande rw’ubuyobozi, Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Kamana Andre, yagaragaje ko aho gutera imigano ku nkengero z’uyu mugezi, abahinzi bakwiye guhitamo ibihingwa byabafasha gufata ubutaka kandi bikanabaha inyungu.
Yagize ati: “Imigano ni ibiti bifata ubutaka, ariko nta kindi byamarira aba bahinzi. Nabagira inama yo gutera ibisheke ku nkombe z’uwo mugezi, kuko bizafata ubutaka bakazanabigurisha bagakuramo amafaranga.”
Ibi bibazo bijyanye n’ibishanga biri mu byo u Rwanda rukomeje kwitaho mu rwego rwo kurwanya ibiza, aho hashyirwaho imbaraga mu kurengera ibidukikije, kubungabunga ubutaka no kurinda umusaruro w’ubuhinzi utangirika.








































































































































































