Raporo y’isesengura ry’imihigo y’uturere yashyizwe ahagaragara n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), igaragaza uko uturere twitwaye mu mwaka wa 2024/2025, inatanga ishusho y’uko imyitwarire yagiye ihinduka mu myaka ine ishize.
Mu mibare yatangajwe, Akarere ka Ngoma ni ko kaje ku mwanya wa mbere n’amanota 77.2, gakurikirwa na Gisagara ifite 76.6 ndetse na Nyagatare kuri 74.3. Gakenke iza ku mwanya wa Kane na 74.2 hagakurikiraho Gatsibo n’amanota 73.5. Utu akaba aritwo turere twaje mu myanya itanu ya mbere, dufite amanota ari hejuru ya 73%.
Ku rundi ruhande, uturere turi mu myanya ya nyuma harimo Nyabihu yaje ku mwanya wa 28 n’amanota 54.4, igakurikirwa na Rulindo ifite 59.1 hakaza Rutsiro na 61.0, Rubavu na yo ikaba iza mu myanya yo hasi n’amanota 62.6.
Isesengura rigereranya imyaka ine 2021/2022 kugeza 2024/2025 rigaragaza ko hari uturere twakomeje kwitwara neza muri icyo gihe. Muri two harimo Gisagara, Gatsibo, Gicumbi na Rwamagana, twakomeje kugaragara mu myanya 10 ya mbere mu myaka itatu iheruka.
Hari kandi uturere twagaragaje kuzamuka mu mikorere, turimo Ngoma, Gakenke, Nyamagabe, Muhanga na Nyagatare, twazamuye amanota ugereranyije n’imyaka yabanje.
Icyakora, raporo igaragaza ko hari n’uturere twagabanutse mu mikorere, turimo Rulindo, Nyabihu, Kayonza, Rusizi na Rubavu, twagaragaje kugabanuka kw’amanota mu gihe cy’isesengura.
Muri iyi raporo, uturere two mu Ntara y’Iburasirazuba twagaragaje izamuka mu kugera ku mihigo, aho Ngoma ar’iya mbere n’amanota 77.2%, Nyagatare 74.3%, Gatsibo 74.2%, Rwamagana 72.7, Kirehe 72.7%, Bugesera 72.6%, ndetse na Kayonza ifite 65.8%.
Iyi raporo igaragaza ishusho rusange y’uko uturere duhagaze mu ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo, ikanerekana aho hakenewe kongerwamo imbaraga kugira ngo iterambere rirusheho kugera ku baturage bose.













































































































































































