Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

U Rwanda Ruri mu Rugendo rwo Kwigira mu Nyama: Umushinga wa Gako Ugiye Kongerwamo Imbaraga

Ikigo Planner Corretora de Valores SA kigiye gutangira gushyira mu bikorwa umushinga wo gutunganya inyama z'inka

Ikigo cyo muri Brésil cyitwa Planner Corretora de Valores SA kigiye gutangira gushyira mu bikorwa umushinga wa ‘Gako beef processing plant’, ugamije guteza imbere urwego rwo gutunganya inyama z’inka mu Rwanda. Ibi bikubiye mu masezerano aherutse kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri, nk’uko byatangajwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB).

Ikinyamakuru Igihe dukesha iyi nkuru cyanditse ko uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa mu Karere ka Bugesera, aho uzubakwa ku butaka bwa Leta. Muri ayo masezerano, Guverinoma yemeye guha uyu mushoramari ubutaka, na we akabukoresha mu guteza imbere ibikorwa remezo bijyanye no gutunganya inyama z’inka.

Amakuru yatangajwe na The New Times agaragaza ko Umuyobozi ushinzwe Ishoramari mu Gihugu, Umurungi Michelle, yavuze ko ubu buryo buzafasha mu gukurura abashoramari bafite ubunararibonye, bityo bagashobora guteza imbere no gucunga neza uwo mushinga mu buryo bwubahirije amategeko.

Ati: “Uburyo bwo kuzana igishoro n’abashoramari bafite inararibonye birakenewe cyane mu kubyaza umusaruro agaciro kose k’uyu mutungo w’ingenzi ku rwego rw’inyama z’inka mu Rwanda.”

Nk’uko biteganyijwe, uyu mushoramari azashyiraho ibikorwa bitandukanye birimo uruganda rukora ibiryo by’amatungo, guteza imbere ubworozi ndetse no gutunganya inyama.

Biteganyijwe kandi ko uwo mushinga uzatanga akazi, ugahugura abakozi no kubongerera ubumenyi, ndetse ukagabanya ibikomoka ku nyama bitumizwa hanze, unazamure ubuziranenge bw’inyama zitunganywa mu gihugu.

Umushinga wa ‘Gako beef project’ watangijwe na Leta y’u Rwanda mu 2014, hagamijwe kongera umusaruro w’inyama ku isoko ryo mu gihugu no hanze yacyo. Icyo gihe wari uhuriweho na Leta n’abikorera, ukaba warateganyaga kurangira mu mpera z’umwaka wa 2019. Wari ufite agaciro ka miliyoni 63 z’Amadolari, aho Leta yari ifitemo imigabane igera kuri 52%.

Uyu mushinga wagombaga gukorerwa ku buso bungana na hegitari hafi 6.000 mu Bugesera, aho hateganyijwe kororerwa ibimasa bihabwa ibiryo byabugenewe kugira ngo byihute kugera ku biro byifuzwa, ku buryo mu minsi 120 bishobora kuba byabagwa.

Mu mwaka wa 2024, Guverinoma y’u Rwanda yaguze imigabane yose yari ifitwe n’abikorera, bituma uwo mushinga uba uw’igihugu cyose. Mu kwezi kwa Gashyantare 2025, Umuyobozi Mukuru wa Gako Meat Company, Didace Rushigajiki, yagaragaje ko Leta yamaze gutanga ubutaka bwa hegitari 6000 buzifashishwa mu kuwagura no kuwuteza imbere.

Kugeza ubu, nibura inka 500 zibasha kujya ku isoko buri kwezi, ariko intego ni uko hazubakwa ubushobozi bwo korora ibimasa bigera ku bihumbi 56.000, ndetse hakanubakwa ibagiro rifite ubushobozi bwo kubaga nibura inka 300 ku munsi.

Byongeye kandi, uyu mushinga ugamije no kugera ku masoko mpuzamahanga, cyane cyane mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba no mu Burasirazuba bwo hagati. Muri rusange, u Rwanda rufite gahunda yo kongera umusaruro w’inyama, ukava kuri toni 207.097 mu mwaka wa 2023/2024 ukagera kuri toni 242.223 mu mwaka wa 2028/2029.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities