Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yatangaje ko icyemezo cyo gufunga zimwe mu nsengero hirya no hino mu gihugu kidafite aho gihuriye no gutoteza amadini, ahubwo ko kigamije gukumira abiyitirira idini bagamije kwambura abaturage.
Ibi yabitangaje ku wa 25 Werurwe 2026 mu gikorwa cyo gusangira n’Abayisilamu mu rwego rwo gusoza igisibo cya Ramadhan. Muri uwo muhango, Abayisilamu bashimiye Umukuru w’Igihugu ku ruhare yagize mu kubafasha kwiyubaka no kuva mu mateka y’ivangura bari baranyuzemo.
Perezida Kagame yavuze ko hari imvugo imaze iminsi ivugwa ivuga ko u Rwanda rutoteza amadini, asobanura ko bishingiye ku ngamba Leta yafashe zo gufunga insengero zitujuje ibisabwa kuva mu 2024. Muri icyo gihe, mu nsengero zisaga ibihumbi 14 zari zibaruwe mu gihugu, izirenga ibihumbi 9 zarafunzwe, kandi nyinshi muri zo ntizirafungurwa.
Yasobanuye ko ibyo bikorwa biri mu murongo mugari wa Leta wo kunoza imikorere y’inzego zose, aho buri rwego ruba rugomba gukora inshingano zarwo neza, harimo n’amadini akwiye gufasha abayoboke bayo mu mibereho myiza aho kubashuka.
Yagize ati: “Amadini n’amatorero akwiye kubanza agakora neza ibikwiye kuba bikorwa, usanga umuntu yihishe inyuma y’idini agashyiraho ikintu kigamije inyungu ze no kwambura abandi, ibyo gufunga urwo rusengero rero bitandukanye no gutoteza amadini.”
Yakomeje agaragaza ko amadini akwiye kuba igisubizo ku bibazo by’abaturage, akabafasha mu burezi, ubuzima n’imibereho myiza muri rusange, aho kuba inzira yo kubakuramo umutungo.
Ati: “Twe ni yo mpamvu twashyizeho uburyo nka Leta, turavuga tuti ‘ubundi hari ibikwiye kuba bikurikizwa, wa wundi ushinga idini mu gitondo rikirirwa risahura amanywa yose, byagera nimugoroba ukabura aho ririgitiye, hari bake babyumvise nabi batangira kuvuga ko u Rwanda rutoteza amadini n’amatorero, ariko twebwe akazi kacu, imyumvire yacu, politike yacu, ni ugushyira ibintu mu buryo bukwiye.”
Mu bindi byagarutsweho, Mufti w’u Rwanda Sheikh Sindayigaya Musa yagejeje ku Mukuru w’Igihugu imishinga minini bafite, irimo kubaka umusigiti w’icyitegererezo ndetse n’icyicaro gikuru cy’umuryango w’Abayisilamu, kizaba kirimo ibikorwa bitandukanye birimo ivuriro, inyubako z’ubucuruzi n’ibikorwaremezo by’imyidagaduro.
Perezida Kagame nawe, yijeje ko Leta izashyigikira iyo mishinga, anavuga ko izashyirwa mu bikorwa mu gihe cya vuba, ku buryo mu mpera z’umwaka wa 2026 azongera guhura n’Abayisilamu bareba aho ibikorwa bigeze.













































































































































































