Connect with us

Hi, what are you looking for?

ibiiza

Rwamagana Umugezi Watwaye Umugabo Wageragezaga Kwambutsamo Ubwato

Umugezi watwaye umugabo wambutsaga ubwato

Umugabo w’imyaka 31 wari ucumbitse mu Kagari ka Rwimbogo, Umurenge wa Nyakaliro mu Karere ka Rwamagana, yarohamye mu mazi ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 25 Werurwe 2026. Kugeza ku mugoroba wo ku wa Kane, ibikorwa byo kumushakisha byari bigikomeje ariko ataraboneka.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Umuryango, agaragaza ko Kwitonda Theogene, w’imyaka 31, yari yagiye kwahira ubwatsi bw’amatungo mu gace kegereye umugezi ukomoka ku mugezi w’Akagera. Icyo gihe yafashe ubwato buto ashaka kujya mu mazi, ariko bugeze hagati burarohama agwamo.

Abaturage bari hafi aho bavuga ko mbere yo kujya mu mazi hari abamubujije, ariko akomeza urugendo rwe. Umwe muri bo yagize ati “Ninjye wamubwiye nti kwitonda garuka, arambwira ngo aya mazi ntacyo antwara n’ataraya nayagiyemo, ageze mu mutembo w’amazi ubwato buribira, bajya kumufata akibira, akagerageza kubufata buhita bwibira azamura amaboko gutya bwa nyuma abari bahari bazi amazi baravuga ngo arapfuye.”

Undi muturage wari uhari nawe yasobanuye ko uwo mugabo atari azi koga, kandi ko amazi yari yamaze kwiyongera kubera imvura nyinshi. Yagize ati “We ntabwo yari azi koga, yari aje gutwara ubwatsi nk’ibisanzwe, agenda ashaka kurya umunyenga nk’ibisanzwe, ku bw’amahirwe make amazi yaramaze kuba menshi ubwato bararohama.”

Umugore wa nyakwigendera, Niyirora Appolinairie, yavuze ko yumvise inkuru y’urupfu rw’umugabo we ku mugoroba ubwo yari agiye gutegura ifunguro. Yagize ati “Nimugoroba nka Saa cyenda ngiye gushaka iby’umugoroba nagiye kumva numva bambwiye inkuru mbi ngo yaguye mu mazi.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakaliro, Muhoza Theogene, yabwiye TV1 ko koko uwo mugabo yaguye mu mazi kandi ko inzego zitandukanye zirimo Polisi zikomeje kumushakisha.

Yagize ati: “Baramubujije ariko afata igiti aba ari cyo akoresha agashya, ageze imbere aho abantu batari bakibasha kugera ararohama. Abazi koga baragerageje ntibabasha kumukuramo kuko amazi yari yamaze kuba menshi cyane, haje Polisi ishinzwe umutekano wo mu mazi kugeza n’ubu ntibaramubona.”

Yakomeje asaba abaturage kurushaho kwitwararika muri ibi bihe by’imvura nyinshi ishobora guteza ibiza, aho yagize ati: “Turakangurira rero abaturage muri ibi bihe by’imvura nyinshi iteza ibiza, birinde kujya mu mazi, ababa mu nzu zidakomeye bazivemo.”

Kugeza ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 26 Werurwe 2026, Kwitonda wari waguye mu mazi yari ataraboneka, ni mugihe ibikorwa byo kumushakisha byari bigikomeje.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities