Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Nyamagabe: Abaturage Bashimiwe Uruhare Bagira mu Guteza Imbere Imibereho n’Isuku y’Aho Batuye.

Nyuma y'umuganda abaturage bashimiwe kubw'uruhare rwabo mu kwiteza imbere

Mu gikorwa cy’Umuganda rusange usoza ukwezi kwa Werurwe 2026, cyabereye mu Murenge wa Uwinkingi mu Karere ka Nyamagabe, abaturage bashimiwe ku ruhare rugaragara bagira mu guteza imbere imibereho n’isuku y’aho batuye.

Iki gikorwa cyitabiriwe na Senateri Marie Rose Mureshyankwano afatanyije n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Hildebrand Niyomwungeri, hamwe n’abagize Inama y’Umutekano Itaguye y’Akarere, bifatanyije n’abaturage mu bikorwa by’iterambere rusange.

Mu mirimo yakozwe harimo gutera ibiti by’inturusu birenga ibihumbi bibiri ku musozi wa Bunyunyu uri mu Kagari ka Gahira, ndetse no gusana umuhanda wa Gatyazo–Bunyunyu ureshya n’ibirometero bibiri. Ibi byose bikaba bigamije kubungabunga ibidukikije no koroshya urujya n’uruza rw’abaturage.

Umuyobozi w’Akarere yashimye abaturage b’Umurenge wa Uwinkingi ku bwitabire bwabo, abasaba gukomeza uwo murongo wo gukora cyane no kwishakamo ibisubizo by’ibibazo bibugarije. Yongeye kubibutsa akamaro ko gukoresha neza igihe, kurinda amashyamba no gukomeza ibikorwa byo gutera ibiti aho bikenewe.

Yanasabye abaturage gushyira imbere isuku, kujya basaba inyemezabwishyu ya EBM igihe baguze ibicuruzwa cyangwa serivisi, ndetse no gukoresha serivisi za CRB zibafasha gusobanukirwa neza n’imikoreshereze y’inguzanyo n’imyenda. By’umwihariko, aka yabibukije kwita ku bageze mu zabukuru no kwitabira gahunda zo kwipimisha indwara zitandura.

Senateri Marie Rose Mureshyankwano na we yashimiye abaturage ku buryo bakomeje kwitabira Umuganda no guteza imbere ubuhinzi bubafasha kwiteza imbere. Yabashishikarije gukomeza ibikorwa by’iterambere no kwirinda icyabibasubiza inyuma.

Yongeyeho ko ari ngombwa ko abaturage bitegura neza ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abasaba kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no gutoza abakiri bato indangagaciro z’ubumwe n’ubwiyunge.

Hakozwe umuhanda

Hakozwe igikorwa cyo gutera ibiti

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities