Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva ari i Bangui muri Centrafrique mu irahira rya Faustin Archange Touadéra uherutse gutorerwa kuyobora iki gihugu.
Dr. Nsengiyumva yahagarariye Perezida Paul Kagame muri uyu muhango.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 30, Werurwe, 2026 nibwo Minisitiri w’Intebe yageze i Bangui nk’uko byatangajwe n’Ibiro bye bibicishije ku rukuta rwabyo rya X.
Amatora y’Umukuru w’igihugu aheruka, Touadéra yayatsinze ku majwi76,15%, aya matora akaba yarabaye mu mpera z’Ukuboza, 2025.
Uyu muyobozi yatangiye kuyobora iki gihugu mu mwaka wa 2016 mu gihe gikurikira inzibacyuho yari iyobowe na Cathérine Samba Panza, akaba umugore rukumbi wayoboye Centrafrique mu mateka yayo.
Umubano w’u Rwanda na Repubulika ya Centrafrique ushingiye k’ubufatanye mu mutekano no mu bubanyi n’amahanga
Guhera mu mwaka wa 2014, ingabo zarwo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Centrafrique.
Mu mwaka wa 2020, u Rwanda rwohereje ingabo muri Centrafrique ubwo inyeshyamba zari ziyobowe na François Bozize zari zisumbirije ubutegetsi habura intera nto ngo zigera mu Murwa mukuru, Bangui.
Zari zifite inshingano zo kubungabunga umutekano n’ibikorwa by’amatora yabaye ku wa 27, Ukuboza, 2020.
Binyuze mu masezerano hagati y’ibihugu byombi , u Rwanda rwafashije iki gihugu mu gutoza abasirikare bacyo ngo nyuma y’igihe bazabe ari bo bafata umutekano wacyo mu maboko yabo.
Icyiciro cya gatatu cy’abasirikare 438 ari nacyo giheruka, cyarangije amahugurwa mu bya gisirikare cyahabwaga na RDF muri Werurwe, 2025.
Mu ngabo z’u Rwanda ziri muri iki gihugu, harimo nizirinda Umukuru w’igihugu n’abandi bayobozi bakuru ba Repubulika ya Centrafrique.
















































































































































































