Ku wa 31 Werurwe 2026, mu karere ka muhanga hasorejwe ubukangurambaga bumaze iminsi bukorerwa muri za gare zitandukanye mu Rwanda, bujyanye no kurwanya umwanda n’isuku nke ikigaragara mu modoka zitwara abagenzi, bakangurira ba nyirazo n’abazitega kwirinda icyo kibazo kikigaragara mu modoka mu gihugu hose muri rusange.
Ni ubukangurambaga bwateguwe n’ikigo cy’igihugu gifite mu nshingano amakoperative RCA kubufatanye n’ikigo gishinzwe imyubakire n’imicungire yaza Gare, Jali Real Estate ndetse na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda MINISANTE, uyu munsi bukaba bwasorejwe muri gare ya muhanga mu karere ka muhanga, bukaba bwaribanze ku kurwanya isuku nke ikigaragara mu modoka zitwara abagenzi, dore ko inyinshi murizo zitagira ahashirwa imyanda.
NDIKUMWENAYO Hubert ukunda gukora ingendo ateze imodoka, avuga ko iki kibazo kikigara, bityo ko ibyo bishobora gutuma abagenzi bamererwa nabi, aho ahera asaba ababishinzwe kubyitaho bakongeramo imbaraga.
Yagize ati: “Hari imodoka ushobora kugeramo, ugasanga huzuyemo umwuka mubi, abantu bipfutse umwenda ku mazuru bitewe n’icyo kibazo.”
Akomeza avuga ibi bishobora gutuma abateze imodoka irimo icyo kibazo bishobora kubabuza amahoro ndetse bikabangamira n’ubuzima bwabo agasaba ko iki kibazo cyakwitabwaho.
Ati: “Ikiza rero bajya bashira ibishirwamo imyanda muri buri modoka, hanyuma imodoka bakazoza kenshi gashoboka kugira ngo iyo mpumuro mbi iveho.”

Ndikumwe nayo Hubert umugenzi ukunze gutega imodoka
Aha niho KARANGWA Jean Bosco, umukozi muri RCA ahera asobanura ko muma gare ariho hantu heza ho gukangurira abantu kwimakaza isuku dore ko hahurira abantu benshi, n’imodoka zitwara abagenzi ibituma hakenera isuku.
Yagizs ati: “Muri gare tubona ko ari ahantu heza ho kwegera abanyarwanda bashaka izi service za transport, aho tubasobanurira ko isuku kuri bo, ku miryango yabo no mungo ikenewe na buri munyarwanda wese.”

KARANGWA Jean Bosco umukozi muri RCA
Mu butumwa bwatanze n’umuyobozi w’ikigo gishinzwe imyubakire n’imicungire yaza Gare, Jali Real Estate, SHYAKA David yavuze ko hashyizweho ingamba zizatuma iyi suku yimakazwa mu magare, hashingiwe ku cyerekezo u Rwanda rurimo, aho ruza mu myanya ya mbere mu bihugu bifite isuku.
Ati: “Nk’ahantu hahurira abantu benshi hakenewe isuku, isuku tugomba kuyigira umuco nkuko ubuyobozi bwacu bw’igihugu bubigenza, natwe rero tugomba kubigenza uko.”

SHYAKA David Umuyobozi wa Jali Real Estate
Ubu bukangurambaga bumaze iminsi 10 bubera muri gare zitandukanye zo mu Rwanda hakaba haragenzuwe imikorere yazo mubijyanye n’isuku n’isukura ry’ibizikorerwamo. Raporo ya Environmental Performance Index (EPI) yasohowe muri 2022, yashyize u Rwanda ku mwanya wa kabiri muri Afurika mu bijyanye n’isuku n’isukura, imicungire y’imyanda no kurengera ibidukikije.

Muri gare ya Muhanga niho hasorejwe ubukangurambaga bwo ku rwanya umwanda muri gare zitandukanye















































































































































































