Connect with us

Hi, what are you looking for?

Iyobokamana

U Rwanda Rwatanze Iminsi Ibiri y’Ikiruhuko Rusange mu Kwizihiza Pasika

Ikiruhuko cy'iminsi 2 cyo kwizihiza Pasika

Guverinoma y’u Rwanda, ibinyujije muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko Abanyarwanda bazahabwa iminsi ibiri y’ikiruhuko rusange mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mukuru wa Pasika.

Nk’uko byatangajwe kuri uyu wa 2 Mata 2026, ku wa Gatanu tariki ya 3 Mata ni bwo hazizihizwa umunsi wa Gatanu Mutagatifu, mu gihe ku wa Mbere tariki ya 6 Mata ari bwo hazaba umunsi ukurikiye Pasika, na wo wemejwe nk’ikiruhuko rusange.

Pasika ni umunsi ufite agaciro gakomeye mu myemerere ya gikirisitu, aho abakirisitu bibuka ububabare, urupfu n’izuka bya Yezu Kirisitu. Uyu munsi uza ukurikira igisibo cy’iminsi 40, gifatwa nk’igihe cyo kwisuzuma, kwiyegereza Imana no kwitegura kwizihiza izuka.

Ijambo Pasika rifite inkomoko mu rurimi rw’Ikiyahudi “Pessa’h”, risobanura ukwibohora, by’umwihariko rikibutsa amateka y’Abayisiraheli bakuwe mu bucakara bwo mu Misiri.

Iyi minsi mikuru isanzwe ifatwa nk’igihe cy’ingenzi ku bakirisitu ku Isi hose, aho yibutsa ubutumwa bw’agakiza n’ukwizera, ndetse igatanga umwanya ku miryango wo gusangira no kuwizihiriza hamwe.

Ikiruhuko cy’iminsi 2 cyo kwizihiza Pasika

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities