Connect with us

Hi, what are you looking for?

Imyidagaduro

Byose ku mushinga wa filime ivuga ku buzima bw’Umwami wa Pop, Michael Jackson

Jaafar Jackson, umuhungu wa Jermaine Jackson mukuru wa Michael.

Kwizera Jackson

Nyuma y’imyaka igera kuri 15, Michael Jackson atabarutse, isi y’imyidagaduro yiteguye kwakira filime y’amateka yiswe “Michael,” igiye kugaragaza ubuzima bwe bwose, guhera ku bihe by’ubwana bwe kugeza ubwo yabaye icyamamare ku rwego rw’Isi.

Iyi filime ikomeje kuvugwa cyane bitewe n’uko ugiye gukina ari Michael Jackson atari undi muntu usanzwe, ahubwo ari mwene wabo wa hafi ufite isura n’impano bimeze nk’ibye.

Urukundo n’amatsiko byazamutse ubwo hatangazwaga ko Jaafar Jackson, umuhungu wa Jermaine Jackson mukuru wa Michael, ari we ugiye gukina uyu mwanya w’ingenzi. Jaafar Jackson, w’imyaka 29, afite ubuhanga mu kuririmba no kubyina, kandi ababonye amashusho ya mbere y’uko uyu mushinga uri kugenda bemeza ko isura ye, ijwi n’imibyinire ye ari nk’iya nyirarume neza.

Kugira ngo ashobore gukina uyu mwanya neza, Jaafar yaje kumara igihe kirekire akora imyitozo ikomeye yo kwigana imyitwarire ya Michael Jackson, uburyo yavugaga, n’imibyinire ye igoye nk’iyitwa Moonwalk. Amafoto yasohotse ari mu myiteguro yerekana ko Jaafar asigaye asa na Michael mu buryo butangaje.

Iyi filime iyobowe na Antoine Fuqua, umuhanga mu kuyobora amafilime akomeye arimo nka Training Day na The Equalizer n’izindi nyinshi, naho uyitunganya amashusho (Producer) akaba ari Graham King, uzwi cyane muruganda rwa filime, watunganyije filime Bohemian Rhapsody ivuga kuri Freddie Mercury n’izindi.

Nk’uko abategura uyu mushinga babitangaje, filime “Michael” ntizaba ari iyo kurata ibigwi gusa. Izagaruka ku buzima bwite bwa Michael Jackson, imikurire ye, imbaraga yakoresheje kugira ngo abe “King of Pop,” ariko nanone ntizasiga ibihe bitoroshye n’ibibazo by’amategeko (controversies) byamuranze mu buzima bwe.

Ubuzima bwa Michael Jackson bwaranzwe n’ibintu bidasanzwe: ku ruhande rumwe yari icyamamare kitagereranywa, ariko ku rundi ruhande yabaye mu ibibazo n’ibirego bikomeye byakurikiranye izina rye kugeza n’uyu munsi.

Ibirego byo gufata abana ku nguvu: Iki nicyo kibazo gikomeye kurusha ibindi byose byaranze ubuzima bwa Michael Jackson. 1993: Jordan Chandler n’umuryango we bamureze kumufata ku nguvu. Iki kibazo cyaje gukemuka binyuze mu kwishyura indishyi z’agaciro ka miliyoni 23 z’amadolari ($23 million settlement), bitageze mu rukiko. 2005: Gavin Arvizo yamureze ibyaha nk’ibyo, ariko nyuma, urukiko rwaje kumugira umwere kuri ibyo byaha byose.

Nyuma y’urupfu rwe: filime mbarankuru yiswe Leaving Neverland (2019) yongeye kuzura aya makimbirane, aho Wade Robson na James Safechuck bavuze ko bakorewe ihohotera na we bakiri abana.

Nubwo yari yarinjije amafaranga menshi cyane, mu myaka ye ya nyuma Michael Jackson yari afite ibibazo bikomeye by’imyenda,. nibyo byatumye yemera gukora ibitaramo bye bya nyuma yise This Is It kugira ngo abone amafaranga yo kwishyura imyenda yari imurembeje.

Ibi bibazo byose bituma Michael Jackson akomeza kubera isi ihurizo: umuhanzi w’ubuhanga butagereranywa ariko nanone umuntu wagize ubuzima burimo intimba n’amakimbirane menshi.

Ubuyobozi bucunga umurage wa Michael Jackson (Michael Jackson Estate) buri gukorana n’abategura iyi filime, ibi bikaba bitanga icyizere cy’uko indirimbo ze nyazo (original songs) n’imibyinire ye y’umwimerere ari byo bizagaragara muri iyi filime.

Amakuru agezweho yemeza ko iyi filime “Michael” iteganyijwe kugera mu mazu yerekanirwamo amafilime (Cinema) ku rwego rw’isi ku wa 18 Mata 2026.

Uyu mushinga ufatwa nk’umwe mu mishinga y’amafilime ihenze kandi yitezweho umusaruro munini mu mateka y’amafilime avuga ku buzima bw’abahanzi. Abafana ba Michael Jackson biteze ko iyi filime izasubiza amatsiko menshi ku buzima bw’umuntu wabaye icyamamare kurusha abandi bose mu mateka y’umuziki w’Isi.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities