Raporo nshya y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko urwego rw’ubushomeri mu Rwanda rutigeze ruhinduka hagati ya Gicurasi 2025 na Gicurasi 2026, kuko rwakomeje kuba kuri 13.4%.
Iyo raporo yasohotse ku wa 17 Nyakanga 2026 ishingiye ku bushakashatsi bwakozwe ku isoko ry’umurimo, igaragaza ko umuntu umwe muri barindwi bafite imyaka yo gukora akazi ari umushomeri.
Imibare ya NISR yerekana ko Abanyarwanda bafite imyaka 16 kuzamura babarirwa muri miliyoni 8.7. Muri bo, miliyoni 4.7 bafite akazi, abarenga ibihumbi 729 bakaba badafite umurimo, mu gihe abandi miliyoni 3.3 batari ku isoko ry’umurimo.
Abitabira isoko ry’umurimo bangana na 5,434,933, ni ukuvuga 62.1% by’abaturage bose. Iki gipimo kiri hafi cyane n’icyariho muri Gicurasi 2025, ubwo cyari kuri 62.2%.
Raporo kandi yerekana ko abagabo bakomeje kurusha abagore ubwitabire ku isoko ry’umurimo, aho icyuho kiri hagati yabo kigeze kuri 15.2%.
Mu bijyanye n’abafite akazi, abafite imyaka 31 kuzamura ni bo benshi kuko bangana na 56.9% by’abari muri icyo cyiciro, mu gihe urubyiruko ruri hagati y’imyaka 16 na 30 rufite akazi rungana na 49.6%.
NISR ivuga ko kugeza muri Gicurasi 2026, 53.8% by’Abanyarwanda bose bari bafite akazi, igipimo na cyo kikaba kitarahindutse ugereranyije n’icyariho mu gihe nk’icyo cy’umwaka wabanje.
Mu bijyanye n’uburinganire, icyuho hagati y’abagabo n’abagore bafite akazi cyagumye kuri 3.9%, kikaba kidahindutse ugereranyije n’umwaka ushize.
Iyo raporo inagaragaza ko urwego rwa serivisi ari rwo rutanga akazi ku bantu benshi, aho rwihariye 44.7% by’abafite akazi. Ubuhinzi bukurikiraho butanga 39.1%, mu gihe inganda zitanga akazi ku kigero cya 16.2%.
Nubwo imibare igaragaza ko urwego rw’akazi rwagumye hafi y’aho rwari, raporo yerekana ko hakiri imbogamizi zo kongera amahirwe y’akazi cyane cyane ku bagore n’urubyiruko, ndetse no kuzamura umusaruro w’abari mu kazi kugira ngo igihugu gikomeze kugera ku ntego z’iterambere.

Imibare ya NISR igaragaza ko ubushomeri bwagumye kuri 13.4% mu mwaka ushize
























































































































































































