Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubuzima

U Rwanda rwongereye ubushobozi bwo kuvura hifashishijwe ikoranabuhanga rya Telemedicine

Hatangijwe uburyo bwo kubaga umurwayi muganga atamukozeho hifashishijwe ikoranabuhanga

Urwego rw’ubuzima mu Rwanda rukomeje gutera imbere mu gukoresha ikoranabuhanga, aho ubu abaganga b’inzobere bashobora gufasha bagenzi babo kuvura cyangwa kubaga abarwayi batari kumwe, bifashishije uburyo bwa Telemedicine. Ibi biri mu rwego rwo koroshya itangwa rya serivisi z’ubuvuzi no kugeza ubufasha bw’inzobere ku barwayi bari hirya no hino mu gihugu.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko nyuma yo gutangiza Ikigo cy’Igihugu gikusanya kandi kikanasesengura amakuru y’ubuzima hifashishijwe ubwenge buhangano (NHIC), u Rwanda rwinjiye mu rwego rushya rwo gukoresha ikoranabuhanga mu kurengera ubuzima bw’abaturage.

Ati: “Twageze ku cyiciro cya kabiri cyo kutabona umuntu yarwaye cyangwa yapfuye gusa ahubwo tukabona abarembye tukaba twabavura dukoresheje inzobere ziri kure. Abaganga bakaba bicaye aha, hari igikoresho bambara mu maso ariko gifite ubushobozi, hanyuma n’undi muganga uri i Rusizi cyangwa i Karongi akayambara akamufasha kuvura batari kumwe, niba agiye kubaga atarabimenya neza akamufasha nk’aho bari kumwe.”

Ubuyobozi bwa NHIC buvuga ko gukoresha ubwenge buhangano (AI) bugamije gufasha abaganga gufata ibyemezo byihuse no gutahura abarwayi bafite ibibazo bikomeye mbere y’uko ubuzima bwabo burushaho kuzamba.

Umuyobozi w’iki kigo, Dr. Eric Remera, agira ati: “Intego ihari ni ugukoresha ikoranabuhanga n’udushya kugira ngo dufashe ubuvuzi twifashisha AI kandi ubu twatangiye kubikoresha kuko kugeza uyu munsi dufite uburyo umuganga ashobora kubona amakuru y’umurwayi urembye, uri mu byago akamuha ubuvuzi aho kugira ngo arindire ko yitaba Imana.”

MINISANTE igaragaza ko NHIC yabaye inkingi y’ingenzi mu kuvugurura urwego rw’ubuzima, aho amakuru yose y’ingenzi abikwa kandi agasesengurirwa hamwe kugira ngo afashe mu ifatwa ry’ibyemezo.

Uretse Telemedicine, u Rwanda rwanashyize imbere ikoreshwa rya sisitemu ya e-Buzima mu micungire y’amakuru y’abarwayi ndetse na e-Banguka, igenzura imikorere y’imbangukiragutabara 530 zikorera hirya no hino mu gihugu, hagamijwe kwihutisha ubutabazi no kurushaho kunoza serivisi z’ubuzima.

Hatangijwe uburyo bwo kubaga umurwayi muganga atamukozeho hifashishijwe ikoranabuhanga

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities