Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwasabye Abanyarwanda gufata kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nk’inshingano zabo, rugaragaza ko ari igikorwa gishingiye ku mategeko kandi ko kigomba gukorwa na buri wese.
Ibi byasobanuwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira Thierry, mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’Igihugu, aho yibanze ku kamaro ko kwibuka muri iki gihe u Rwanda ruri mu cyumweru cyahariwe ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32.
Yagaragaje ko kwibuka Jenoside atari igikorwa gisanzwe gusa, ahubwo kiri mu murongo igihugu cyihaye wo kurwanya Jenoside n’ingaruka zayo, harimo guhangana n’ingengabitekerezo yayo n’ibindi byaha bifitanye isano na yo.
Ati: “Kwibuka si inshingano zaje gutyo gusa, ahubwo zikomoka ku Itegeko Nshinga twitoreye nk’Abanyarwanda. Iyo urebye mu irangashingiro ryayo hari aho ribivuga ngo twebwe Abanyarwanda twiyemeje gukumira no guhana icyaha cya Jenoside, kurwanya ihakana n’ipfobya ryayo, kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyo igaragariramo byose nk’amacakubiri n’ivangura bishingiye ku moko, ku turere cyangwa ku kindi kintu icyo ari cyo cyose.”
Yakomeje agaragaza ko n’ubundi Itegeko Nshinga ubwaryo rishingiye kuri ayo mateka, aho rishyira imbere inshingano zo kwibuka no guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.
Ati: “Rikomeza rivuga ngo twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abana b’u Rwanda barenga miliyoni. Iyo biri mu irangashingiro biba bivuze ko Itegeko Nshinga ryacu rijya gushyirwaho ryashingiye kuri ibi bintu.”
Dr. Murangira yibukije kandi ko izi nshingano zitareba abantu bamwe gusa, ahubwo zigomba gufatwa nk’iza buri Munyarwanda wese, yaba mu nzego za Leta cyangwa mu buzima busanzwe bwa buri munsi.
Ati: “Kwibuka ni ibya buri muntu wese bikaba umwihariko ku Banyarwanda. Iyo tuvuze gutyo tuba tuvuze Abanyarwanda bose haba mu bakozi ba Leta, abanyamakuru, urubyiruko, abakora imyidagaduro n’abakora andi kazi gasanzwe. Ni inshingano za buri muntu si ibintu bigomba gukorwa n’abantu bamwe. Iyo abantu bamaze gusobanukirwa rero ko twese bitureba hari ibyo birinda by’ibyaha.”
Yongeyeho ko kumenya neza izi nshingano bifasha abaturage kwirinda ibyaha bifitanye isano no gupfobya cyangwa guhakana Jenoside, kuko uba wumva neza agaciro ko kwibuka.
Ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi biratangira kuri uyu wa kabiri tariki 7 Mata 2026, bitangire icyumweru cy’icyunamo ku rwego rw’Igihugu, aho biteganyijwe ko ibikorwa nyamukuru bizabera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, mu gihe n’ahandi mu gihugu bizakorerwa ku nzibutso zitandukanye no mu midugudu.
Ibi bikorwa bizamara iminsi 100, bikaba ari igihe cyo kuzirikana amateka y’igihugu, guha icyubahiro abazize Jenoside no gukomeza kubaka ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda.

Ibikorwa byo kwibuka bireba buri wese – Murangira B. Thierry





















































































































































































