Mu gihe umutekano ukomeje kuzamba mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), harategurwa indi gahunda y’ibiganiro igamije gushaka igisubizo kirambye ku makimbirane akomeje gufata indi ntera hagati ya Leta n’ihuriro AFC/M23.
Kuva tariki ya 13 kugeza ku ya 17 Mata 2026, intumwa z’impande zombi zizahurira mu Busuwisi mu rwego rwo gukomeza ibiganiro by’amahoro byari bisanzwe bibera mu mujyi wa Doha muri Qatar. Icyakora, impamvu y’iyimurwa ry’ibi biganiro ishingiye ku bibazo by’umutekano muke byibasiye agace k’Uburasirazuba bwo hagati, byatewe n’intambara zirimo iya Amerika na Israel na Iran, byagize ingaruka ku bikorwa bya dipolomasi byahaberaga.
Amakuru aturuka mu kinyamakuru Jeune Afrique agaragaza ko nubwo ibiganiro bizabera mu Busuwisi, bitazabera i Genève nk’uko byari bisanzwe, ndetse ko igihugu kizakira ibi biganiro kitazabigiramo uruhare rutaziguye. Gusa Qatar izakomeza kuba umuhuza, nubwo bamwe mu bayihagarariye bazakoresha uburyo bw’ikoranabuhanga rya video conference mu kubyitabira.
Ku rwego mpuzamahanga, biteganyijwe ko abazitabira harimo Massad Boulos, Vivian van de Perre ndetse na Mubita Luwabelwa, bafite uruhare rukomeye mu gukurikirana ibibazo by’umutekano mu karere k’Ibiyaga Bigari.
Ku ruhande rwa AFC/M23, ibiganiro bizitabirwa n’intumwa ziyobowe na Benjamin Mbonimpa, mu gihe uruhande rwa Leta ya RDC rutaratangaza ku mugaragaro abazaruhagararira.
Mu byitezwe kwibandwaho muri ibi biganiro harimo gushaka uko ibikorwa by’ubutabazi byakorohera imiryango ifasha abaturage bagizweho ingaruka n’intambara. Hari kandi ingingo ijyanye no gufungura ikibuga cy’indege cya Goma, kimaze igihe kigenzurwa na AFC/M23, kikaba gifite uruhare rukomeye mu kugeza ubufasha ku baturage.
Nubwo ibiganiro bishobora gutanga icyizere, haracyari imbogamizi zikomeye zishingiye ku kudashyira mu bikorwa amasezerano y’ibanze. AFC/M23 igaragaza ko ibiganiro bidakwiye kwibanda ku bikorwa by’ubutabazi gusa, mu gihe ibijyanye n’agahenge no kurekura imfungwa bitarashyirwa mu bikorwa.
Uretse n’ibyo kandi, uyu mutwe ukomeje gushinja ingabo za Leta ya RDC kugaba ibitero mu bice ugenzura, hifashishijwe intwaro ziremereye n’ikoranabuhanga rigezweho, ibintu bavuga ko bikomeje gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.
Hari kandi ikibazo cy’uko urwego rwagombaga kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge rutaratangira gukora, nubwo rwari rwumvikanyweho ko ruzaba rugizwe n’ingabo za MONUSCO na CIRGL.
Mu rwego rwo kubaka icyizere hagati y’impande zombi, AFC/M23 yari yemeye kohereza abasirikare n’abapolisi barenga 1300 i Kinshasa ibinyujije muri Komite Mpuzamahanga y’Umuryango utabara imbabare (ICRC). Ariko gahunda yo kurekura abandi benshi yo ikaba ikidindizwa.
Muri 2026 mu kwezi kwa Werurwe, AFC/M23 yatangaje ko igiye kurekura abasirikare 5000 ba Leta ya RDC, itekereza ko na Leta izarekura imfungwa zayo ariko siko byaje kugenda kuko nabu ntizirafungurwa.
Nubwo ICRC imaze kumenya aho bamwe mu bafunzwe baherereye n’amakuru yabo, ibikorwa bifatika byo kubarekura ntibiratangira kubera kubura ubwumvikane.
Muri rusange, ibi biganiro bitegerejweho gutanga umusaruro mu gushaka amahoro arambye, ariko ibisubizo bizaterwa ahanini n’uko impande zombi zizitwara mu gushyira mu bikorwa ibyo zizemeranyaho, cyane cyane ku bijyanye n’agahenge, ubufasha bwihutirwa no kurekura imfungwa.

Ibiganiro bya AFC/M23 na Leta ya Kinshasa byimuriwe mu Busuwisi





















































































































































































