Mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi wabereye muri Hongiriya, Ambasaderi w’u Rwanda, Marguerite Françoise Nyagahura, yagaragaje ko urubyiruko ari rwo mizero y’ejo hazaza h’igihugu nk’uko byanditswe n’ikinyamakuru THE PERSPECTIVES.
Mu butumwa bwe, yagize ati “Urubyiruko rw’u Rwanda ni rwo barinzi b’ejo hazaza hacu,” agaragaza ko kwibuka atari ukwibuka gusa ibyabaye, ahubwo ari inshingano yo kubaka ejo hazaza hadasubiramo amateka mabi.
Ibi byashimangiwe n’uko u Rwanda rwashyize imbaraga mu kubaka ubumwe nyuma ya Jenoside, binyuze muri gahunda ya Ndi Umunyarwanda ishimangira ko Abanyarwanda bose ari bamwe kandi ko bangana.
Mbere y’ubukoloni, u Rwanda rwari igihugu kiyobowe n’Umwami, aho Abahutu, Abatutsi n’Abatwa batabonwaga nk’amoko akomeye, ahubwo bari ibyiciro by’imibereho. Nk’uko Freddy Mutanguha umuyobozi w’Urwibutso rwa Kigali abivuga, abantu bahurwaga n’ururimi, umuco n’ubumwe bw’Abanyarwanda, kandi habagaho guhinduranya imyanya mu mibereho.
Ibi byaje guhinduka mu gihe cy’ubukoloni, aho hashyizweho ivangura rishingiye ku moko, rikomezwa no gushyiraho indangamuntu zirimo ubwoko mu myaka ya 1930. Nyuma yaho, politiki zashyigikiraga bamwe kurusha abandi zateje amacakubiri yaje kuvamo ubwicanyi bwo mu 1959, bukomeza kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye abarenga miliyoni imwe mu minsi 100.
Nyuma ya Jenoside, u Rwanda rwatangiye urugendo rwo kwiyubaka rushingiye ku bumwe n’ubwiyunge. Itegeko Nshinga rya 2003, ryavuguruwe muri 2015, ryashyize imbere ubumwe bw’Abanyarwanda nk’ishingiro ry’igihugu.
Byongeye kandi, gahunda ya Ndi Umunyarwanda yabaye igikoresho gikomeye mu kongera kubaka umubano w’Abanyarwanda, ibibutsa ko bafite inkomoko imwe n’icyerekezo kimwe.
Uyu munsi, urubyiruko rwinshi mu Rwanda rwavutse nyuma ya Jenoside, ntirwayibonye n’amaso, ariko ruhura n’ingaruka zayo zirimo ingengabitekerezo n’ihakana rya Jenoside rikorwa cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Ni yo mpamvu hashyizweho gahunda zitandukanye zirimo amatsinda y’ubumwe mu mashuri, inyigisho z’uburere mboneragihugu n’ibikorwa by’ubuhanzi, byose bigamije kubigisha amateka no kubategura kurinda igihugu.
Bityo Kwibuka, gukora ibikorwa by’iterambere n’imirimo rusange si umuhango gusa, ahubwo ni inzira yo gukomeza kwiga amateka no kuyasigasira.
Ibi byose biganisha ku butumwa bukomeye, bw’uko ubumwe bugomba kubaho, bukarindwa kandi bukahererekanywa ku bisekuru bizaza. U Rwanda rukaba rukomeje gushyira icyizere mu rubyiruko, nk’abazaharanira ko amateka mabi atazongera kubaho ukundi.
Src: @THE PERSPECTIVES

Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda muri Hongiriya bibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994





















































































































































































