Connect with us

Hi, what are you looking for?

Iyobokamana

Papa Leo XIV Yihanangirije Abayobozi b’Isi Agaragaza ko Abanyagitugu Bake Ari bo Bayisenya

Papa Leo XIV mu mugi wa Bemanda muri Cameroon yagaragaje ko abayobozi babanyagitugu aribo bakomeza gutuma Isi ihura n'ibibazo

Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Leo XIV, yagaragaje impungenge ku cyerekezo cy’isi muri iki gihe, aho yavuze ko ibikorwa by’abayobozi bamwe bifite uruhare mu kuyishyira mu kaga.

Ibi yabivugiye mu mujyi wa Bamenda, mu gihugu cya Cameroon, mu rwego rw’uruzinduko ari kugirira ku mugabane wa Afurika. Mu butumwa bwe bwibanze ku mahoro n’ubumwe, Papa yashimangiye ko nubwo hari ibikorwa by’intambara n’amacakubiri, hari n’abandi benshi bafite umutima wo gufasha isi gukomeza guhagarara.

Yagize ati: “Isi iri gusenywa n’abanyagitugu bake, ariko igafashwa n’abavandimwe benshi bayishyigikiye.”

Mbere yo kugera i Bamenda, yari yabanje kugera mu murwa mukuru wa Yaoundé, aho yaganiriye n’abayobozi batandukanye, abasaba gushyira imbaraga mu kurwanya ruswa no gushaka ibisubizo birambye ku makimbirane ari hagati ya Leta n’imitwe ishaka ubwigenge mu duce tuvuga Icyongereza nk’uko byanditswe n’Ibiro Ntaramakuru Reuters.

Mu ruzinduko rwe i Bamenda, yakiriwe n’imbaga y’abaturage benshi bagaragaje ibyishimo n’icyizere cy’ejo hazaza heza, bamwe bafite amashami y’ibiti agaragaza amahoro. Uyu mujyi usanzwe ubarizwa mu bice byibasiwe n’intambara imaze igihe, imaze guhitana abantu ibihumbi byinshi ikanateza ikibazo cy’impunzi z’imbere mu gihugu.

Papa Leo XIV ntiyahishe impungenge ze ku bayobozi bamwe bakoresha idini mu nyungu zabo bwite, avuga ko hari abaryifashisha mu nyungu za politiki, ubukungu n’ibya gisirikare, bityo ko ibi bikorwa bikurura ibyera mu mwijima, bikangiza isura y’ukwemera.

Yanagarutse ku kibazo cy’umutungo kamere wa Afurika, agaragaza ko akenshi usahurwa ugakoreshwa mu nyungu z’intambara, aho inyungu zivamo zongera kugura intwaro zigakomeza guteza umutekano muke ku mugabane.

Aya magambo ye aje akurikira kutumvikana kwe na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ku bibazo bijyanye n’intambara ya Iran. Trump aherutse kunenga Papa Leo, agaragaza ko atemera uko abona ibyo bibazo ndetse akamushinja kugira uruhare rutari rwiza muri politiki mpuzamahanga.

Mu gusubiza ibyo anengwa, Papa Leo XIV yavuze ko ubutumwa bwe budashingira ku gushaka kunenga umuntu ku giti cye, ahubwo bushingiye ku mahame y’ukwemera n’ubutabera. Yongeyeho ko azakomeza kuvugira ku mahoro no kurwanya ibikorwa by’ihohoterwa, nubwo yaba ahura n’igitutu cya politiki.

Uru ruzinduko rwe rukomeje kugaragaza uruhare rwa Kiliziya Gatolika mu kugaragaza ibibazo byugarije isi, cyane cyane ku bijyanye n’intambara, imiyoborere n’ikoreshwa ry’umutungo kamere, asaba abayobozi b’isi guhitamo inzira y’amahoro no gushyira imbere inyungu z’abaturage.

Papa Leo XIV mu mugi wa Bemanda muri Cameroon yagaragaje ko abayobozi babanyagitugu aribo bakomeza gutuma Isi ihura n’ibibazo

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities