Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, Organisation internationale de la Francophonie (OIF), Louise Mushikiwabo, yitabiriye umuhango w’irahira rya Denis Sassou Nguesso, Perezida wa Repubulika ya Congo, wabereye i Brazzaville mu minsi ibiri ishize.
Muri iki gikorwa kitabiriwe n’Abakuru b’ibihugu batandukanye ndetse n’abayobozi b’imiryango mpuzamahanga, wahaye Mushikiwabo umwanya wo kongera kugaragariza Perezida Sassou Nguesso ko amwifuriza ishya n’ihirwe muri manda ya gatandatu.
Ku rukuta rwa X rw’Umuryango Mushikiwabo ayoboye, handitse ko ubusanzwe Congo-Brazzaville ari igihugu gifite uruhare rukomeye muri Francophonie muri aka karere.
Mushikiwaho kandi yashimye ubufatanye hagati ya Congo Brazzaville na OIF, avuga ko bwakomeje gutera imbere mu myaka yatambutse.
Umubano hagati y’u Rwanda na Congo-Brazzaville muri rusange ni mwiza kandi ushingiye k’ubufatanye mu bya dipolomasi no mu miryango mpuzamahanga.
Ibihugu byombi ni abanyamuryango ba Organisation internationale de la Francophonie, bigatuma bikorana mu guteza imbere ururimi rw’Igifaransa n’imishinga y’iterambere.
Bifatanya mu biganiro byerekeye amahoro n’umutekano mu karere ka Afurika yo hagati n’iy’Iburasirazuba.
Abayobozi b’ibihugu byombi bagirana inama kenshi mu nama mpuzamahanga, bagahuza ibitekerezo ku bibazo by’akarere n’iterambere.
Hari n’ubufatanye bugenda bwiyongera mu by’ubukungu n’ubucuruzi, nubwo butaragera ku rwego rwo hejuru cyane.
Muri rusange, umubano w’ibihugu byombi urangwa n’ubwumvikane n’ubufatanye buhoraho mu rwego mpuzamahanga.















































































































































































