Ibihugu byombi byagiranye amasezerano mu by’umutekano no kwirwanaho agamije gufasha Abuja guhangana n’iterabwoba rikorwa n’aba ‘djihadists’ nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’ingabo wa Nijeriya ku wa Gatandatu tariki ya 18 Mata.
Christopher Musa, Minisitiri w’ingabo wa Nijeriya yagize ati: “Twemeranyije gushyira imbaraga mu mahugurwa, mu gukora ibikoresho bya gisirikare no kunoza ubufatanye bwacu mu rwego rw’inganda z’ingabo”.
Kuri televiziyo ya Turikiya niho uyu muyobozi yabitangarije nyuma y’ibiganiro yagiranye na mugenzi we w’iki gihugu byabaye mu rwego rw’inama y’ububanyi n’amahanga hagati ya Afurika na Turikiya yiswe Antalya Diplomatic Forum iheruka.
Minisitiri yongeyeho ko abasirikare 200 bo mu ngabo zidasanzwe za Nijeriya bazoherezwa vuba muri Turukiya kugira ngo bahabwe amahugurwa.
Nijeriya ifite ibibazo byinshi by’umutekano birimo inyeshyamba zimaze imyaka irenga 17 mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bw’iki gihugu, amakimbirane hagati y’abahinzi n’aborozi mu gice cyo hagati muri iki gihugu bapfa urwuri, urugomo rw’abashaka kwitandukanya n’igihugu mu Majyaruguru y’Uburasirazuba kubera ibibazo bishingiye ku idini, ndetse n’amatsinda y’abagizi ba nabi yitwaje intwaro asahura, akica kandi agashimuta abantu mu Majyaruguru y’Uburengerazuba.
Byongeye kandi, umutekano ukomeje guhungabana mu karere ka Saheli watumye amatsinda y’abarwanyi bagendera ku mahame akaze ya Kisilamu yongera ibikorwa byayo mu Majyaruguru y’Uburengerazuba.
Kwiyongera kw’ibyo bitero mu mezi ashize byarakaje Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zigaba ibitero mu bice abo barwanyi bakambitsemo, bikaba byaragabwe kuri Noheli 2025, bigabwa ahitwa Sokoto (mu Majyaruguru).
Kuva icyo gihe, ubufatanye mu by’umutekano hagati ya Nijeriya na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwarushijeho gukomera, aho Amerika yohereje abasirikare 200 muri Nijeriya bafite inshingano zo guhugura bagenzi babo bo muri Nijeriya.
Gusa, Abuja irashaka kwagura abafatanyabikorwa bayo mu by’umutekano.
Aya masezerano na Turukiya aje akurikira uruzinduko rwa Perezida Bola Tinubu yagiriye muri Turukiya mu mpera za Mutarama — uruzinduko rwa mbere rw’umukuru w’igihugu cya Nijeriya muri Turukiya mu myaka icyenda ishize.
Muri Gashyantare, Ambasaderi wa Turukiya muri Nijeriya, Mehmet Poroy, yari yatangaje ko ‘binjiye mu gihe cy’ubufatanye bwimbitse mu bya gisirikare’.
Turukiya izwi cyane mu gukora neza indege zitagira abapilote zitwaje intwaro (drones), ikaba ari yo iza ku mwanya wa mbere mu kuzoherereza mu mahanga, zikaba zizwiho gukora neza no kudahenda.
Christopher Musa ushinzwe Minisiteri y’ingabo ya Nijeriya yagize ati: “Turukiya yazamuye cyane ubushobozi bwayo mu gukora ibikoresho bya gisirikare, mu gihe Nijeriya ikiri mu cyiciro cyo kubiteza imbere. Twemeranyije gufatanya mu gukora bimwe mu bikoresho bya gisirikare guhera ubu, kuko tumaze imyaka hafi 17 turi mu ntambara idasanzwe. Turukiya ifite ubunararibonye burenze imyaka 40.”
















































































































































































