Connect with us

Hi, what are you looking for?

Imanza

Semuhungu Eric akurikiranweho ibyaha birimo kwiyandarika ku ikoranabuhanga

Kwizera Jackson

Semuhungu Eric akurikiranweho ibyaha bitatu bikomeye birimo no kwiyandarika; RIB itanga ibisobanuro ku iperereza rikomeje.

Mu gihe hagitegerejwe itariki urubanza ruzaburanishirizwaho, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko Semuhungu Eric akurikiranyweho ibyaha bitatu bikomeye, nyuma y’ikirego cyatanzwe n’abasore babiri.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, aherutse gutangaza ko Semuhungu akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina hifashishijwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, ndetse n’icyaha cyo gusebanya.

Amakuru ari muri dosiye agaragaza ko abamureze ari abasore babiri bafite imyaka 22 na 20 y’amavuko. Aba bombi bavuga ko Semuhungu yabajyanaga mu bihe bitandukanye, akabanza kubasindisha.

Umwe muri bo, ufite imyaka 20, avuga ko ibyo bikorwa byatangiye mu kwezi k’Ugushyingo 2025, mu gihe undi we avuga ko baryamanye inshuro zisaga 15, ubwa nyuma bikaba byarabaye hagati ya Mutarama na Gashyantare 2026.

Mu ibazwa rye, Semuhungu yahakanye ibyo ashinjwa byo gusindisha abo baryamanaga, avuga ko banywaga inzoga ku bushake kandi ko ibyo bakoraga byose byabaga byumvikanyweho.

Yagize ati “Ibikorwa byose byabaga byakozwe ku bwumvikane, nta gahato kabagamo, ndetse imibanire yacu yari ishingiye ku bwumvikane…”

Ku birego byo gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni, Semuhungu yabihakanye yivuye inyuma, avuga ko atazi urubuga rwiswe “The Perfect Boys” ruvugwaho kugaragaramo amashusho 21 y’urukozasoni, ndetse anahakana ko yaba yarigeze ashyira hanze ayo mashusho cyangwa amafoto.

Ku rundi ruhande, umwe mu bamureze yavuze ko Semuhungu yamukangishaga kubibwira umubyeyi we mu gihe yaba yanze kongera kumusura cyangwa kuryamana na we.

Raporo y’abahanga igaragaza ko ku wa 25 Werurwe 2026, umwe mu bareze Semuhungu yamwoherereje ubutumwa bugaragaza ko yari ananiwe ibyo yise “blackmail”, amusaba guhagarika kumutera ubwoba.

Icyakora, Semuhungu we yireguye avuga ko ibyo bitari ugutera ubwoba, ahubwo ko yabwiraga uwo musore gutaha iwabo, kuko ngo hari igihe yamaraga adataha, umubyeyi we akamubaza aho ari.

Yavuze ko kumubwira ko yabimenyesha nyina atabifata nk’icyaha, ahubwo ko yabonaga ari ukumugira inama yo kwitwara neza.

Kugeza ubu, iperereza riracyakomeje, RIB ikaba iri gukusanya ibimenyetso byose bizifashishwa mu gushyikiriza dosiye Ubushinjacyaha. Nyuma yaho, ni bwo hazatangazwa itariki y’urubanza kugira ngo urukiko ruzaburanishe kuri ibi birego.

Nk’uko amategeko abiteganya, Semuhungu akomeza gufatwa nk’umwere kugeza igihe azahamirizwa icyaha n’urukiko.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities