Urwego Ngenzuramikorere mu Rwanda (RURA) rwatangaje ko rwasabye sosiyete itanga serivisi za internet ya Canalbox gutanga ibisobanuro byihuse ku bibazo bimaze iminsi bigaragara mu mikorere yayo, byatumye abakiriya benshi batishimira serivisi bahabwa.
Ibi bije nyuma y’uko mu minsi ishize abakoresha iyi internet bagaragaje ko igenda gahoro, cyane cyane ku bakora ibikorwa bisaba umuyoboro wihuta kandi uhoraho. Abenshi mu bakiriya bavuga ko byagize ingaruka ku mirimo yabo ya buri munsi.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 21 Mata 2026, RURA yagaragaje ko yahagurukiye iki kibazo igamije kurengera uburenganzira bw’abafatabuguzi no gusaba ko serivisi zitangwa zubahiriza ibipimo byagenwe.
Itangazo riti: “Nyuma yo kwihanangirizwa mu gihe gishize, Canalbox yahamagajwe kugira ngo itange ibisobanuro, ndetse inagaragaze ingamba zihuse zigamije gukemura ibi bibazo. RURA ishishikajwe n’iyubahirizwa ry’ibipimo byashyizweho mu gutanga serivisi inoze, ndetse irasaba abaturage gukomeza gutanga amakuru mu gihe bahawe serivisi zitanoze.”
RURA yibukije ko amategeko agenga itumanaho ateganya ibihano bikomeye ku bigo bitubahiriza amabwiriza byahawe. Muri ibyo bihano harimo gutanga ihazabu ku rwego rw’ubutegetsi, ishobora kuva ku bihumbi 500 Frw kugera kuri miliyoni 15 Frw kuri buri munsi ikigo gikomeje kudakurikiza ibyo gisabwa, uhereye igihe cyamenyesherejwe icyemezo cy’ihanangiriza.
Byongeye kandi, ikigo gishobora gutegekwa gushyira mu bikorwa izindi nshingano zijyanye n’uruhushya gifite, cyangwa rukaba rwahagarikwa by’agateganyo bitewe n’uburemere bw’ikibazo.
RURA kandi yagaragaje ko mu gihe ibibazo bya serivisi bikomeza kugaragara mu buryo busubiramo, hashobora gufatwa icyemezo cyo gusuzuma byimbitse niba uruhushya rwo gutanga serivisi rugifite agaciro, hashingiwe ku buryo ikigo cyubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga urwego rw’itumanaho.
Ibi byose bigamije gutuma abakiriya bahabwa serivisi zizewe kandi zihamye, mu gihe ibigo by’itumanaho bisabwa kunoza imikorere yabyo no gushyira imbere inyungu z’abakoresha serivisi zabyo.

Nyuma yo kwihanangirizwa RURA yahamagaje Canalbox kubw’imikorere mibi
















































































































































































