Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwashyize ahagaragara gahunda nshya igamije kugabanya ubwinshi bw’imodoka zitwara abanyeshuri, cyane cyane iz’ababyeyi zikomeje guteza umubyigano mu mihanda yo mu mujyi.
Ibi byatangajwe n’Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku wa 26 Mata 2026, aho yasobanuye ko amashuri yose akorera muri Kigali asabwa gutegura uburyo buhamye bwo gutwara abanyeshuri hifashishijwe imodoka rusange zabugenewe.
Yagaragaje ko ari ingenzi ko buri shuri rifata iya mbere mu gushaka ibisubizo birambye, birimo gutunga bisi zihagije kandi zujuje ibisabwa, ku buryo zafasha abanyeshuri kugera ku mashuri mu mutekano no mu buryo bworoshye. Yanashimangiye ko izo modoka zitagomba kuba izashaje cyangwa izari zisanzwe zikoreshwa mu gutwara abagenzi, ahubwo zigomba kuba zifite ubuziranenge bujyanye n’ubwikorezi bw’abanyeshuri.
Ku ruhande rw’abafatanyabikorwa mu rwego rw’abikorera, Umuyobozi Mukuru wa Ecofleet Solutions, Rukera Aubin, yavuze ko bafite umugambi wo gukorana n’inzego za Leta zirimo Minisiteri y’Uburezi n’iy’Ibikorwa Remezo, ndetse n’ibigo by’amashuri, mu rwego rwo gushyiraho uburyo bunoze bwo gutwara abanyeshuri hakoreshejwe ubwikorezi rusange.
Yongeyeho ko hateganywa igenamigambi rishingiye ku bice amashuri aherereyemo n’aho abanyeshuri baturuka, kugira ngo hashyirweho ingendo ziteguye neza zibafasha kugera ku mashuri batagowe n’ingendo ndende cyangwa umuvundo.
Iyi gahunda ije ikomeza izindi ngamba igihugu cyashyizeho zigamije gushishikariza abaturage gukoresha ubwikorezi rusange, by’umwihariko muri iki gihe ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bikomeje kuzamuka ku rwego mpuzamahanga, bigira ingaruka ku buzima bwa buri munsi.

Umujyi wa Kigali wasabye amashuri kugira imodoka zitwara abanyeshuri zihagije


















































































































































































