Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyatangaje ko mu kwezi kwa Gicurasi 2026 imvura izagabanuka ugereranyije n’iyaguye mu kwezi kwabanje kwa Mata, ndetse no ku kigero cy’impuzandengo isanzwe igaragara muri uku kwezi.
Mu itangazo ryacyo, Meteo Rwanda yagaragaje ko muri rusange Gicurasi izarangwa n’imvura iri hagati ya milimetero 50 na 230, igaragaza igabanuka rito ugereranyije n’ikigero gisanzwe kiba kiri hagati ya milimetero 62 na 250. Ibi kandi bijyana n’uko imvura nyinshi ishobora kugwa muri uku kwezi yagabanutseho hafi milimetero 100 ugereranyije n’iyagaragaye muri Mata, aho ho yageze hagati ya milimetero 100 na 320.
Iteganyagihe ryagaragaje kandi ko mu minsi icumi ya mbere y’uku kwezi, imvura izaba iri hafi y’ikigero gisanzwe, mu gihe mu gice cya kabiri n’icya gatatu izaba iri munsi gato y’icyo kigero.
Nubwo imvura izaba nke muri rusange, ntabwo izagwa ku buryo bungana mu gihugu hose. Uduce two mu Ntara y’Amajyaruguru n’Iburengerazuba, turimo Burera, Musanze, Ngororero, Nyabihu, Karongi, Rusizi na Nyamasheke, ndetse n’ibice bimwe bya Nyamagabe, Nyaruguru, Rutsiro na Rubavu, ni two duteganyirijwe kwakira imvura nyinshi kurusha ahandi, ishobora kugera hagati ya milimetero 200 na 230.
Mu Mujyi wa Kigali n’indi mijyi imwe yo mu Ntara zitandukanye, imvura izaba iri hagati ya milimetero 150 na 200, uretse ibice bimwe bizabona igabanuka rito.
Meteo igira iti: “Imvura iri hagati ya milimetero 100 na 150 iteganyijwe ahasigaye mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Amajyepfo, mu Turere twa Nyagatare na Gatsibo uretse uburasirazuba bwatwo, ibice byo hagati n’amajyaruguru by’Akarere ka Kayonza, amajyaruguru y’Akarere ka Rwamagana, amajyepfo y’Akarere ka Ngoma no mu burasirazuba bw’Akarere ka Bugesera.”
Mu bindi bice by’Intara y’Iburasirazuba, imvura izaba iri hasi kurushaho, aho izaba iri hagati ya milimetero 50 na 100.
Ku bijyanye n’ubushyuhe, hateganyijwe ko ku manywa buzaba buri hagati ya dogere selisiyusi 19 na 29, mu gihe nijoro buzagabanuka bukagera hagati ya dogere 10 na 19. Umuyaga nawo uzaba uri hagati y’umuvuduko wa metero 4 na 12 ku isegonda, ukaba ushobora kwiyongera mu bice bimwe by’igihugu.
Meteo Rwanda isaba abaturage gukomeza gukurikiranira hafi amakuru y’iteganyagihe, bakabihuza n’ibikorwa byabo bya buri munsi, cyane cyane mu buhinzi no mu kwirinda ingaruka zishobora guterwa n’ihindagurika ry’ikirere.

Ikigo gishinzwe iteganyagihe mu Rwanda Meteo cyatangaje ko muri Gicurasi imvura ishobora kugabanuka



















































































































































































