Connect with us

Hi, what are you looking for?

ibiiza

Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi yasuye umusozi wa Gisuma uhora ucika ukangiza byinshi

Yasuye umusozi wa Gisuma uhora utenguka buri uko imvura iguye, ukaba umaze kwangiza hegitalu zisaga 8

Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj. Gen. (Rtd) Albert Murasira, yagiriye uruzinduko mu Karere ka Nyabihu ku musozi wa Gisuma uherereye mu Murenge wa Shyira, aho ikibazo cy’ikorwa ry’ubutaka ryatewe n’isuri gikomeje guteza impungenge, kimaze kwangiza ubuso burenga hegitari umunani ndetse kikanangiza bimwe mu bikorwaremezo.

Mu ruzinduko rwe, yari aherekejwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette. Nyuma yo gusuzuma uko ikibazo giteye, Minisitiri Murasira yasabye inzego zibishinzwe, zirimo n’abatekinisiye ba Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), gutegura vuba ingamba zifatika zigamije gukumira ingaruka zishobora guterwa n’iyi miterere y’ubutaka no kurinda abaturage ibyago bishobora kuvuka.

Uyu musozi kugeza ubu ngo umaze kwangiza hegitari 8 ,wangiza na bimwe mu bikorwaremezo

Abaturage batuye ku musozi wa Gisuma bagaragaza impungenge z’uko ubutaka bukomeje kunyerera no gutenguka, bikaba bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga. Uyu musozi ukaba uherereye mu Kagari ka Kanyamitana, watangiye kugaragaza ibimenyetso byo kugwa mu ntangiriro z’umuhindo wa 2023, aho wagiye usaduka ukanasohora ibyondo bivanze n’amabuye, bikomeje gutera ubwoba abawuturiye.

Ibi bibazo by’ubutaka byerekana ko hakenewe ingamba zihamye kandi zihutirwa, mu rwego rwo kurinda abaturage n’ibikorwaremezo byabo, ndetse no gukumira ibiza bishobora guterwa n’imihindagurikire y’ibihe.

Uretse gusura Gisuma, Minisitiri Murasira yanageze ku site ya Jaba iherereye mu Murenge wa Mukamira, aho hubakwa inzu 76 zizaturwamo n’imiryango yagizweho ingaruka n’imyuzure yabaye mu 2023. Yashimangiye ko ibikorwa byo kubaka zigomba kwihutishwa kugira ngo abategereje izo nzu bazihabwe mu gihe cya vuba, bitewe n’ubukene bw’aho kuba bafite.

Mej. Gen. (Rtd) Albert Murasira yasuye umusozi wa Gisuma uhora utenguka buri uko imvura iguye, ukaba umaze kwangiza hegitalu zisaga 8

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities