Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abavoka basabwe kurema icyizere mubo bagiye guha serivise

Abunganira abantu mu by’amategeko bazwi nk’abavoka, basoje amahugurwa y’iminsi itatu yari agamije kubongerera ubumenyi ku gukemura amakimbirane mu bwumvikane, hirindwa ko agera mu nkiko igihe bishoboka. Aya mahugurwa yabereye mu Ishuri Rikuru ryo Kwigisha no Guteza Imbere Amategeko (ILPD) akaba yarasojwe ku wa 29 Mata 2026, akaba yaribanze ku kunoza imikorere y’abavoka mu kwita kubakiliya no kubafasha mu buryo burambye.

Mu byagarutsweho cyane harimo no kwita ku buzima bwo mu mutwe bw’abagana abavoka, by’umwihariko ababa bahangayikishijwe n’imanza, aho basabwe kubafasha kugabanya uwo mutwaro kugira ngo badahura n’ingaruka ziwukomokaho.

Ndayahoze Valens, umwe mu mpuguke zatanze ikiganiro muri aya mahugurwa, yagaragaje ko abavoka bagomba kumva neza amateka n’ibikomere abakiliya babo bashobora kuba bafite, kuko bishobora kugira uruhare mu myitwarire yabo mu gihe cy’imanza.

Ati: “Umukiliya wacu ni Umunyarwanda ufite ibikomere bitandukanye. Umuntu ufite urubanza aba yibaza ngo ruzarangira rute. Uwo muhangayiko rero ushobora kumuviramo ihungabana ryagera no ku mwavoka, nawe akaba yaryanduza abandi, ari yo mpamvu dufite inshingano zo gufasha abatugana gukemura ibibazo ariko twitwararika.”

Yakomeje asobanura ko umwavoka akwiye gufasha umukiliya we kumva neza inzira z’ubutabera, akamutegura mu kwakira icyemezo cyaruvamo, yaba yatsinze cyangwa atsinzwe, ndetse agaharanira ko habaho kubana mu mahoro n’uwo bafitanye ikibazo.

Abitabiriye aya mahugurwa bavuga ko yabongereye ubumenyi ku buryo bwo kwitwara ku bakiliya bafite ibibazo bikomeye.

Me Kanyarukiga Jacques yagize ati: “Umuntu ufite urubanza, aba ashobora kurara adasinziriye kubera umuhangayiko. Batwigishije uko umuntu agomba kwitwara imbere y’uwo muntu, kugira ngo agerageze kumugarura mu mutuzo. Hari ubwo amakimbirane aba amaze igihe ugasanga umukilya nta cyizere agifitiye ubutabera, rimwe akagusaba ati ‘uzabanze ujye kundebera umucamanza’. Twize rero ko uko umukiliya yaza kose, ugomba kumuremamo ituze utamuhungabanyije.’’

Ku ruhande rwe, Me Kabasenga Bértilde yavuze ko hari akamaro kanini ko gushishikariza abakiliya gukemura ibibazo mu bwumvikane mbere yo kujya mu nkiko. Ati: “Twabwiwe ko tugomba kujya tubwira abakiliya ko guhangana atari igisubizo cy’ibibazo bafite, icyiza ari ugusana umuryango, gusa bigahera ku kumutega amatwi, wumva niba n’ayo makimbirane nta ruhare ayafitemo, ukamugira inama, byaba ngombwa ukanabicaranya n’uwo bafitanye ikibazo mbere yo kujya mu rukiko, igihe byananiranye.”

Ubwo aya mahugurwa yatangizwaga, Umuyobozi Mukuru wa ILPD, Dr. Karimunda Muyoboke Aimé, yagaragaje ko ari ingenzi mu guteza imbere umwuga w’ubwavoka no kunoza serivisi zitangwa. Yibukije ko uretse ubumenyi mu mategeko, abavoka bagomba no gusobanukirwa umuco n’amateka by’ubutabera mu Rwanda.

Yanasobanuye ko amateka agaragaza ko ubwavoka bushobora kuba bwaratangiye kera mu Rwanda, agaruka ku rubanza rwaciwe n’Umwami Ruganzu Ndoli ahagana mu 1510, nk’uko bigaragara mu gisigo Nyabami cyitwa ‘Ibyuma Bitsindira Abami’.

Dr. Muyoboke yasabye abavoka gukomeza gukora nk’abarinzi b’ubutabera, bagafasha mu kugabanya amakimbirane no guteza imbere umuco wo kuyakemura mu mahoro, kuko ari byo shingiro ry’iterambere rirambye. Yongeyeho ko ari ngombwa ko ubu bumenyi bugera no ku bandi bakozi b’ubutabera, barimo abacamanza, abanditsi n’abashinjacyaha, kugira ngo bose bahurize ku ntego yo gutanga ubutabera buboneye.

Aya mahugurwa yatangiranye n’abavoka 60 bakorera mu turere twa Rubavu na Rusizi, mu rwego rw’umushinga witwa ‘Uhaki Bila Mupaka’, ugamije kunoza serivisi z’ubutabera cyane cyane mu bice byo ku mipaka.

Abavoka bo mu turere twa Rubavu na Rusizi basoje amahugurwa y’iminsi 3 basabwe kwirinda guhangayikisha ababagana ahubwo bakabaremamo icyizere

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities