Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Perezida Kagame na Perezida Samia bashimangiye ubufatanye, basaba akarere kurushaho kunga ubumwe

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida Samia wa Tanzaniya

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yashimiye mugenzi we wa Tanzania, Dr. Samia Suluhu Hassan, ku buryo yamwakiriye mu ruzinduko rw’akazi yagiriye muri icyo gihugu, agaragaza ko ibiganiro bagiranye byibanze ku gukomeza guteza imbere umubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi no kuwagura mu nzego zitandukanye.

Uru ruzinduko rwabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 3 Gicurasi 2026, rwari rugamije gukomeza gushimangira ubufatanye bw’u Rwanda na Tanzania, aho Perezida Kagame yakiriwe na Perezida Samia Suluhu Hassan, bagirana ibiganiro byihariye byakurikiwe n’ibindi byahuje abayobozi bo ku mpande zombi barimo n’Abaminisitiri.

Mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru, Perezida Kagame yagaragaje ko Tanzania ifite uruhare rukomeye mu bukungu bw’u Rwanda ndetse n’akarere muri rusange, cyane cyane mu koroshya ubucuruzi n’ubwikorezi.

Yifashishije urugero rw’icyambu cya Dar es Salaam, u Rwanda runyuzaho ibicuruzwa byinshi, agaragaza ko ari imwe mu nkingi zifasha igihugu kugera ku masoko mpuzamahanga.

Yakomeje agira ati: “Tanzania ni umufatanyabikorwa w’ingenzi k’u Rwanda. Mu myaka myinshi ishize, twateje imbere ubufatanye mu nzego zitandukanye by’umwihariko ubucuruzi n’ubwikorezi mu korohereza u Rwanda kugera ku isoko mpuzamahanga. Perezida nanjye twaganiriye uko twakubakira kuri uwo musingi, mu guharanira ko uburyo bw’imikoranire yacu bubasha kongera ishoramari n’ubucuruzi hagati y’ibihugu byacu.”

Yongeyeho ati: “Dutewe ishema n’intambwe imaze guterwa, tunategereje kandi ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga yacu duhuriyeho.”

Perezida Kagame yanagarutse ku bibazo bya politiki biri kugaragara mu bice bitandukanye by’Isi, asaba ibihugu byo mu karere gukomeza gufatanya no gushyira imbere inyungu rusange.

Ati: “Muri iki gihe hari ibibazo bya Politiki hirya no hino ku Isi, Akarere kacu gakwiye kuba kiteguye kandi kagashyira hamwe, mu cyerekezo gihuriweho cy’iterambere n’imikoranire.”

Yongeyeho ko u Rwanda rwiteguye gukorana bya hafi na Tanzania mu gushyira mu bikorwa gahunda z’iterambere z’ibihugu byombi. Agira ati: “Kuri twe, duhanze amaso gukorana n’amatsinda y’abayobozi mu kwihutisha gahunda zacu z’iterambere. Gahunda y’iterambere ya Tanzania na gahunda y’iterambere y’u Rwanda, bikagendana kandi ku muvuduko mwiza.”

Yanibukije ko u Rwanda ruri mu bihe byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ashimira Abanya-Tanzania bagize uruhare mu gutabara no kugaragaza ubumuntu muri icyo gihe.

Ku ruhande rwa Tanzania, Perezida Samia Suluhu Hassan yashimye uru ruzinduko rwa Perezida Kagame, agaragaza ko ibihugu byombi bifitanye umubano ukomeye umaze igihe kandi ugenda urushaho gutera imbere.

Yavuze ko ubuhahirane hagati y’impande zombi bukomeje kwiyongera, aho u Rwanda rukura ibicuruzwa byinshi muri Tanzania, ndetse n’Abanya-Tanzania bagashora imari mu Rwanda.

Imibare igaragaza ko kuva mu 1990 kugeza muri Werurwe 2026, ibigo by’Abanyarwanda 42 byashoye imari muri Tanzania, bifite agaciro ka miliyoni 325.5 z’amadolari, bikaba byarahaye akazi abarenga 2,225 mu nzego zitandukanye zirimo inganda, ubwikorezi, ubukerarugendo n’imari.

Mu bashoramari ba Tanzania bashoye imari mu Rwanda harimo Bakhresa Group, Magodoro Dodoma, Discount Center, Jambo Plastic, Sagar Enterprises, Buffalo Travelling Tours, Maxcom Africa, Gasabo Grain Milling Company, LCM Delta Company na Metrex Integrated Consultancy.

Perezida Samia Suluhu Hassan yanagarutse ku mushinga wa gari ya moshi uzahuza Isaka na Kigali, agaragaza ko uzagira uruhare runini mu koroshya ubwikorezi bw’ibicuruzwa hagati y’ibihugu byombi.

Yagize ati: “Uyu muhanda wa gari ya moshi uzaturuka Isaka werekeza i Kigali, uzafasha mu kwihutisha no kunoza ubwikorezi bw’ibicuruzwa.”

Ni umushinga kandi umaze igihe utegerejwe, ugamije guhuza ibihugu byo mu muhora wo hagati muri Afurika y’Iburasirazuba, aho uzanyura ku Rusumo ukagera i Kigali, ndetse hakiyongeraho igice kizagera ku Kibuga cy’Indege cya Bugesera.

Abayobozi bombi baganiriye kandi ku mishinga ihuriweho irimo urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo ruhuza u Rwanda, Tanzania n’u Burundi, ndetse n’izindi gahunda zijyanye n’umutekano n’ishoramari.

Ibiganiro byabo byashimangiye ubushake bw’ibihugu byombi bwo gukomeza ubufatanye bufitiye inyungu abaturage no guteza imbere iterambere rirambye mu karere.

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida Samia wa Tanzaniya

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities