Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubutabera

I Paris: Urukiko rwongeye guhanisha Muhayimana Claude igifungo cy’imyaka 14

UMUBYEYI Nadine Evelyne

Ni mu rubanza rwasozwaga, mu rugereko rw’ubujurire rw’urukiko rwa rubanda (Cour d’Assises de Paris) mu Bufaransa, kuri uyu wa 27 Gashyantare 2026, ubwo perezida w’iburanisha yahamyaga Muhayimana Claude ubufatanyacyaha muri jenoside no mu byaha byibasiye inyokomuntu, agakatirwa gufungwa imyaka 14.

 

Ku munsi wa nyuma w’urubanza, Muhayimana Claude ahawe umwanya ngo abwire urukiko ijambo rye rya nyuma, yavuze ko ‘ari umwere’.

 

Muhayimana yasobanuye ko azira kuba akunda u Bufaransa, ndetse ngo akaba yaranze kwemeza ko ingabo z’u Bufaransa zari muri operation turquoise ku Kibuye, zitigeze zitabara Abatutsi bahicwaga.

 

Ibi byakurikiwe n’umwiherero w’abacamanza n’inyangamugayo, aho basuzumira hamwe ibyatangarijwe muri uru rubanza kuva rwatangira; ubuhamya, ibimenyetso n’ibyavuzwe byose ku mpande z’abashinja n’abashinjuraga Muhayimana.

 

Perezida w’iburanisha yagarutse asoma iby’ingenzi mu bibazo byashingiweho, ngo bafate umwanzuro w’uru rubanza rwatangiye kuburanishwa mu bujurire ku itariki 03 Gashyantare 2026; aha akaba yagaragazaga uko abacamanza n’inyangamugayo bagiye babisubiza, ku ruhare Muhayimana yagize mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Kibuye.

 

Hamaze kugaragazwa ko abacamanza n’inyangamugayo babajijwe, umunani muri bemeje ko Muhayimana ari umufatanyacyaha muri jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, mu bice bya Karongi na Gitwa by’iyahoze ari Paerefegitura ya Kibuye; Perezida w’iburanisha na we yahamije ko uburanishwa ahamijwe ubufatanyacyaha muri jenoside, anasaba abashinzwe umutekano kujyana Muhayimana Claude muri gereza ya Fresnes, iri mu majyepfo ya Paris.

 

Perezida w’iburanisha yagize ati “Ku bw’ibyo, Urukiko rukatiye Claude Muhayimana, ku bwiganze, igifungo cy’imyaka 14, kubera ubufatanyacyaha muri jenoside no mu byaha byibasiye inyokomuntu, byakorewe muri Gitwa, Karongi no mu misozi ya Bisesero, ku Kibuye mu Rwanda.”

 

Muhayimana ntiyigeze yemera ibyaha

Umwe mu bashinze umuryango CPCR (Collectif des Parties Civiles pour le Rwanda) uhagarariye abaregera indishyi muri uru rubanza, Dafroza Gauthier, yerekanye ko Muhayimana Claude yabonye amahirwe mu manza 2 aburanye, aho yagaragazaga ko yakabaye yemera ibuaha, akanabisabira imbabazi abo yahemukiye bose; ariko nyamara we atabikozwa.

 

Yerekanye ko Muhayimana icyo yakoze ari nko gutesha umwanya abo baburanaga, kuko ngo we yari azi neza ko ibyaha bizamuhama, ariko akoresha uburenganzira bwo kujurira yari afite.

 

Umunyamategeko Gisagara Richard, wari mu bunganira abaregera indishyi muri uru rubanza, yagaragaje ko ababajwe n’uko Muhayimana atigeze yemera ibyaha, ngo atange amakuru y’ahantu imibiri y’abazize jenoside itaraboneka iherereye, kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Agira ati “Guceceka kwe ni ubundi buryo bwo gutoteza abantu mpagarariye; Icyo bashakaga siu ko akatirwa igihano gikakaye, ahubwo ni ukuri kurenze uko basanzwe bazi.”

 

Urubanza rwa Muhayimana Claude mu bujurire rwatangiye ku wa 03 Gashyantare 2026, rwumvwamo abatangabuhamya 51 bagarukaga kenshi ku ruhare rwe muri jenoside yakorewe Abatutsi bo muri Kibuye; rwapfundikiwe ahamijwe ibyaha bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu, yongera guhanishwa gufungwa imyaka 14, nk’uko urugereko rw’iremezo rw’urukiko rwa rubanda (Cour d’Assises de Paris) rwari rwamukatiye iki gihano mu Ugushyingo 2021.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities