Pope Leo XIV yagiranye ibiganiro byihariye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa America, Marco Rubio, mu nama yabereye mu Ngoro ya Vatican Apostolic Palace kuri uyu wa Kane.
Ibiganiro byamaze hafi iminota 45 byibanze ku bibazo by’umutekano bikomeje kugaragara hirya no hino ku Isi, ibibazo by’ubutabazi bwihutirwa ndetse n’uburyo amahanga yakomeza gufatanya mu gushakira ibisubizo ibibazo by’intambara n’umutekano muke.
Uyu wari umubonano wa kabiri hagati ya Papa Leo XIV na Marco Rubio mu gihe kitageze ku mwaka umwe. Bigeze guhura bwa mbere ku wa 19 Gicurasi 2025 nyuma gato y’igitambo cya misa cyatangije ubutumwa bwa Papa Leo XIV nka Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi.
Mu kwakira Papa Leo XIV yasuhune Marco Rubio mu buryo burimo urugwiro n’urwenya yibutsa ko hashize igihe gito baherukana.
Ibiro bya Vatican byatangaje ko ibiganiro byagenze neza kandi byashimangiye umubano usanzwe hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Vatican. Impande zombi zanagarutse ku bibazo byugarije ibihugu bitandukanye birimo intambara, umutekano muke n’ibibazo by’ubutabazi.
Mu byagarutsweho harimo ibibazo byo mu Burasirazuba bwo Hagati ndetse no mu bice bimwe bya Afurika. Ibihugu nka Lebanon na Iran byagarutsweho nk’ahari umwuka mubi wa politiki n’umutekano.
Baganiriye kandi ku kibazo cya Cuba, aho impande zombi zagaragaje impungenge ku bibazo by’ubukungu n’imibereho abaturage bahura na byo ndetse n’umubano wa Cuba na Amerika ugikomeje kuba mubi.
Nyuma y’ibiganiro na Papa, Marco Rubio yanabonanye na Cardinal Pietro Parolin ndetse na Archbishop Paul Richard Gallagher, bagaruka ku bufatanye mu bikorwa by’ubutabazi n’inzira z’amahoro, cyane cyane mu Burasirazuba bwo Hagati.
Leta ya Amerika yatangaje ko ibi biganiro byashimangiye ubufatanye hagati ya Amerika na Vatican, cyane cyane mu guteza imbere ubwisanzure mu myemerere no gufasha ibikorwa by’ubutabazi.
Uru ruzinduko rwa Marco Rubio rwabaye kandi mu gihe hari impaka zatewe n’amagambo aherutse gutangazwa na Donald Trump ku bijyanye na Papa Leo XIV. Mu minsi ishize, Papa yari yasubije bimwe muri ibyo bitekerezo ubwo yari i Castel Gandolfo.
Marco Rubio yageze i Vatican aherekejwe n’intumwa ya Amerika muri Vatican, Brian Burch, mu rwego rw’umutekano wari wakajijwe cyane.
Ibiganiro byasojwe no guhererekanya impano hagati y’impande zombi. Marco Rubio yahaye Papa umupira wa baseball ukozwe muri crystal uriho ikirango cya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika, mu rwego rwo kuzirikana ko Papa akunda uwo mukino.
Papa Leo XIV na we yahaye Rubio amafoto ya Sistine Chapel, igitabo kivuga ku bikorwa byo muri Apostolic Palace ndetse n’ikaramu ikozwe mu giti cy’umwelayo. Mu kuyimuha, Papa yavuze ko igiti cy’umwelayo ari igiti cy’amahoro.
Ibi biganiro byongeye kugaragaza uruhare Vatican ikomeje kugira muri dipolomasi mpuzamahanga no gushaka ibisubizo by’amakimbirane binyuze mu biganiro, ubutabazi n’ubufatanye bw’amahoro.

















































































































































































