Abaturage bo mu Mudugudu wa Kanyukiro, Akagari ka Basa mu Murenge wa Rugerero, bagize ibyago nyuma y’aho inkuba ikubise inka ebyiri mu mvura yagwaga ku mugoroba wo ku wa 14 Gicurasi 2026, zigahita zipfa.
Mu zapfuye harimo inka yari yaratanzwe muri gahunda ya Girinka, yari ifitwe n’umuryango wa Habarugira Jean Bosco n’umugore we Bazimaziki Olive, ndetse n’indi yari iya Nyiramanza. Izi nka zikaba zari ziri mu gikumba kimwe ubwo zakubitwaga n’inkuba.
Habarugira yavuze ko byabatunguye kubona inkuba yica ayo matungo mu mvura itari nyinshi, agaragaza ko igihombo bagize gikomeye kubera uruhare iyo nka yagiraga mu mibereho y’umuryango.
Ati: “Inka yanjye yari ifite umutavu w’ibyumweru 3, n’iy’umuturanyi ifite undi, iy’undi muturanyi yahakaga. Inkuba yishe izo 2 iyahakaga irarusimbuka. Naguye mu gihombo gikomeye cyane kuko iyo nka bampaga miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda.”
Uyu muturage yavuze ko iyo nka bahawe muri gahunda ya Girinka yari imaze imyaka itandatu ibafasha kubona amata n’ifumbire, ndetse ikabafasha no gukemura ibibazo by’ubukungu by’umuryango.
Ati: “Ndasaba ubuyobozi bw’Umurenge wacu n’aborozi bagenzi bacu twe twagushije iri shyano, kudufata mu mugongo.”
Uhagarariye aborozi b’inka mu Murenge wa Rugerero, Ndabarinze Bukambiza Emmanuel, yavuze ko aborozi bagiye kuganira uburyo bwo gufasha abo bagenzi babo bagize ibyago, ashimangira ko umuco wo gutabarana usanzwe uranga abaturage ugomba gukomeza, aho yagize ati: “Ntitwabura kubashumbusha bagize ibyago.”
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rugerero bwihanganishije abagize ibyago, bunaburira abaturage kwirinda kurya cyangwa kugurisha inyama z’izo nka zakubiswe n’inkuba kuko bibujijwe kandi bishobora guteza ingaruka ku buzima.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero, Uwajeneza Jeannette, yagize ati: “Inka zishwe n’inkuba twahise tuzihamba, tugasaba abaturage ko hatagira uhindukira ngo azitaburure, azirye cyangwa abe yagira uwo azigurusha kuko bibujijwe.”


















































































































































































