Umunyamakuru ndetse n’umujyanama w’abahanzi Murindahabi Irene uzwi cyane nka M Irene, yamaze gutangaza ko agiye gukora ubukwe n’umukunzi we Nishimwe Liliane nyuma yo kumwambikira impeta y’urukundo mu Bubiligi.
Kuri uyu wa 16 Gicurasi 2026, M Irene yashyize hanze amafoto agaragaza ibihe byiza yagiranye n’umukunzi we, ahamya ko bombi bitegura gutangira ubuzima bushya bw’urushako nyuma y’igihe bakundana.
Amakuru avuga ko aba bombi baherutse guhurira mu Bubiligi, aho M Irene yanateguriye umuhango wihariye wo kwambika umukunzi we impeta. Bivugwa kandi ko Nishimwe Liliane asanzwe atuye muri iki gihugu, ibintu biri gutuma bamwe bakeka ko hari imwe mu mihango y’ubukwe ishobora kuzabera yo, mu gihe indi izabera mu Rwanda.
M Irene yamaze no gutangaza ko ubukwe bwe buzaba ku wa 15 Kanama 2026. Mu butumwa yasangije abakunzi be, yashyizeho amagambo yo muri Bibiliya ari mu Imigani 31:25-26 agira ati: “Imbaraga n’icyubahiro ni byo myambaro ye, Kandi igihe kizaza azaba agiseka atacyitayeho. Abumbuza akanwa ke ubwenge, Kandi itegeko ry’ururimi rwe riva ku rukundo.”
Ku nteguza y’ubukwe bwabo kandi handitse amagambo yo muri Yeremiya 29:11 agira ati: “Erega nzi ibyo nibwira nzabagirira! Ni amahoro si bibi, kugira ngo mbareme umutima w’ibyo muzabona hanyuma. Ni ko Uwiteka avuga”.
Murindahabi Irene amaze igihe ari umwe mu banyamakuru bafite izina rikomeye mu myidagaduro nyarwanda, ndetse azwi no mu bijyanye no gufasha no kuyobora ibikorwa by’abahanzi banyuze muri sosiyete ya MIE Empire yashinze.
Kwamamaza inkuru y’ubukwe bwe byakiriwe neza n’abatari bake ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bakomeje kumwifuriza kuzagira urugo rwiza n’ishimwe mu buzima bushya agiye gutangira.
AMAFOTO


















































































































































































