Félicien Kabuga wari ukurikiranyweho uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yapfiriye mu bitaro byo mu mujyi wa The Hague mu Netherlands kuri uyu wa 16 Gicurasi 2026, nk’uko byemejwe n’Urwego Mpuzamahanga rwasigariyeho Inkiko Mpanabyaha (IRMCT). Kabuga yari umwe mu bantu bashinjwaga kugira uruhare rukomeye mu gutera inkunga Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yashinjwaga gutera inkunga umutwe w’Interahamwe ndetse no gushyigikira radiyo RTLM yakwirakwizaga ubutumwa bw’urwango n’ubushotoranyi bwifashishijwe mu bwicanyi bwo mu 1994.
Uyu mugabo wahoze ari umwe mu bacuruzi bakomeye mu Rwanda, yafatiwe hafi ya Paris mu Bufaransa ku wa 16 Gicurasi 2020 nyuma y’imyaka isaga 25 ashakishwa n’ubutabera mpuzamahanga. Nyuma yo gufatwa, yoherejwe i La Haye kugira ngo aburanishwe ku byaha birimo Jenoside, gushishikariza abantu gukora Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.
Urubanza rwe rwatangiye muri 2022, ariko nyuma ruza guhagarikwa mu 2023 kubera ikibazo cy’uburwayi bwo kwibagirwa n’izabukuru bwatumaga atabasha gukurikirana urubanza mu buryo busobanutse. Abacamanza b’uru rwego mpuzamahanga baje kwemeza ko atagifite ubushobozi bwo kuburana.
Amakuru yatangajwe na IRMCT avuga ko Kabuga yapfiriye mu bitaro aho yari ari kwitabwaho, ndetse ko hagiye gukorwa iperereza ku buryo yapfuye nk’uko bikorwa ku bantu bari mu maboko y’uru rwego.
Urupfu rwa Kabuga rusize rufunze kimwe mu birego bikomeye byari bisigaye bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi adaciriwe urubanza rwa nyuma ku byaha yashinjwaga.

















































































































































































