Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Minisiteri y’ibidukikije kubufatanye na UNICEF batangije gahunda yo gutera ibiti by’imbuto mu bigo by’amashuri

Guverinoma y’u Rwanda ku bufatanye na UNICEF Rwanda, Minisiteri y’Ibidukikije batangije gahunda yo gutera ibiti by’imbuto mu mashuri

Mu rwego rwo guteza imbere imirire myiza no gukomeza guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, Guverinoma y’u Rwanda ifatanyije na UNICEF, One Acre Fund ndetse ’izindi nzego batangije gahunda yo gutera ibiti by’imbuto mu mashuri arenga 4,000 ndetse no mu bigo bisaga 200 byita ku bana bato hirya no hino mu gihugu.

Iyi gahunda yatangijwe mu gihe UNICEF iri kwizihiza imyaka 40 y’ubufatanye n’u Rwanda, aho abayobozi bavuga ko icyo gikorwa kigamije kubakira abana ejo hazaza harangwa n’ubuzima bwiza, ibidukikije bibungabunzwe ndetse n’uburezi bufite ireme.

Uhagarariye UNICEF mu Rwanda, Lieke van de Wiel, yavuze ko mu myaka 40 ishize UNICEF yakoranye bya hafi n’u Rwanda mu guteza imbere imibereho y’abana, binyuze mu bikorwa byibanze ku buzima, uburezi n’imirire.

Yagize ati: “Iyi ni imyaka 40 yarushijeho kuranga ubufatanye bwa hafi dufitanye n’u Rwanda, UNICEF izakomeza gukorana byimazeyo na Guverinoma y’u Rwanda mu guteza imbere uburenganzira bw’umwana.”

Lieke kandi yavuze ko uko isi igenda ihinduka ari na ko hagenda hakenerwa ibisubizo bishya bifasha abana guhangana n’ibibazo birimo imihindagurikire y’ikirere n’ingaruka zayo.

Ati: “Tuzi ko dufite ibitekerezo byinshi byafasha gukomeza guteza imbere gahunda zituma uburenganzira bw’abana, serivisi bahabwa n’ibyishimo byabo bikomeza gutera imbere mu Rwanda.”

Umuyobozi Mukuru w’umuryango ufasha abahinzi bato kubona imbuto, ifumbire n’amahugurwa kugira ngo bongere umusaruro, ukanafasha mu gutera ibiti no kurengera ibidukikije One Acre Fund Rwanda, Belinda Bwiza, yavuze ko gutera ibiti mu mashuri bizafasha kubaka ubudahangarwa bw’imiryango y’abahinzi no guteza imbere ubuzima bwiza bw’abaturage.

Yagize ati: “Si ugutera ibiti gusa. Ni ugutera imbaraga z’igihe kirekire zizafasha abaturage bacu gukomeza kwihanganira ibibazo.”

Belinda Bwiza yavuze ko One Acre Fund ikorana n’abahinzi barenga miliyoni ebyiri mu Rwanda, kandi ko ibiti by’imbuto bizafasha imiryango kubona indyo yuzuye no kongera ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo by’ubukungu n’ibihe, agira ati: “Abana bazungukira muri iyi gahunda uyu munsi no mu gihe kizaza ni bo bazaba abahinzi, abarimu, ba rwiyemezamirimo, abashakashatsi n’abayobozi b’iki gihugu.”

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Arakwiye Bernadette, yavuze ko iyi gahunda ije kunganira izindi gahunda igihugu gifite zo kongera amashyamba no kubungabunga ibidukikije. Ati: “Iyi gahunda ije kunganira izindi gahunda igihugu gisanzwe gifite.”

Yanagaragaje kandi ko u Rwanda rwamaze kugera ku ntego yo kugira amashyamba angana na 30% by’ubuso bw’igihugu, aho imibare iheruka igaragaza ko igihugu kiri kuri 30.4%.

Dr. Arakwiye yongeyeho ko muri gahunda ya NST2 igihugu gifite intego yo gutera ingemwe miliyoni 300, kandi ko amashuri ari imwe mu nzira zizafasha kugera kuri iyo ntego, agira ati: “Turimo guhangana n’iyangirika ry’ibidukikije, ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa ndetse n’ibibazo bifitanye isano n’uburezi.”

Minisitiri yanavuze ko buri shuri rizahabwa nibura ibiti 40 by’imbuto, aho abana bazajya babigiramo uruhare kuva ku kubitera kugeza ku kubyitaho, kugira ngo bakurane umuco wo kubungabunga ibidukikije.

Abategura iyi gahunda bavuga ko izatanga n’isoko ku bacuruza ingemwe z’ibiti mu gihugu, aho One Acre Fund igaragaza ko mu Rwanda harimo abarenga 2,000 bafite ubucuruzi bw’izo ngemwe, bikaba bizagira uruhare mu guteza imbere ubukungu bw’icyaro no guhanga imirimo mishya.

AMAFOTO:

Abayobozi mu nzego zitandukanye bafashe ifoto

Dr. Arakwiye Bernadette Minisitiri w’Ibidukikije

Uhagarariye UNICEF mu Rwanda Lieke van de Wiel yagiranye amasezerano n’ikigo ONE ACRE FUND

Bwiza Belinda umuyobozi mukuru wa ONE ACRE FUND

Uhagarariye UNICEF mu Rwanda

Uhagarariye UNICEF mu Rwanda Lieke van de Wiel

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities