Munezero Jeanne d’Arc
Banki Nkuru y’Igihugu yatangaje ko yazamuye urwunguko rwayo mu rwego rwo guhangana n’izamuka ry’ibiciro ku masoko rikomeje kwiyongera, aho ubu yashyizwe ku 8,25%.
Ibi Guverineri wa Banki nkuru y’igihugu yabigarutseho ubwo mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa Kane, tariki ya 21 Gicurasi 2026, ko urwunguko rwa BNR rwazamutseho 1% ugereranyije n’urwo yaherukaga gushyiraho muri Gashyantare uyu mwaka, kuko rwavuye kuri 7,25% rugashyirwa ku 8,25%. Ibi byakozwe hagamijwe gusubiza hasi umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro ku masoko, ukaguma mu mbago z’iyo Banki nk’imwe mu ngingo z’ingenzi mu gusigasira izamuka ry’ubukungu.
Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, Soraya Hakuziyaremye, agira ati “Icyo gihe byari byatewe n’ibintu bibiri, wari umusaruro muke w’ubuhinzi ku rwego rw’Igihugu. Icya kabiri, kubera intambara ya Ukraine yari yatangiye muri Gashyantare, ibiciro bya Peteroli ku isoko mpuzamahanga biriyongera ndetse n’iby’ifumbire. Icyo twakoze icyo gihe nka Banki Nkuru y’u Rwanda, ni uko twazamuye inyungu fatizo kuva kuri 4.5% iza kugera kuri 7.5%; ni ukuvuga kuzamura kugera ku kigero cya 3%.”
Akomeza agiti “Ni imwe mu ngamba navuga zagombaga gufatwa kuri politike y’ifaranga, ariko na Leta ishyiraho izindi ngamba nka nkunganire ku biciro bya Peteroli n’ifumbire, kugira ngo tugabanye uwo muvuduko w’izamuka ry’ibiciro. Uko guhuza ibikorwa hagati ya politiki y’ifaranga na politike ya Leta ni byo byatumye twongera kugaruka kuri za mbago hagati ya 2%-8%, aho byatanze umusaruro uhereye mu gihembwe cya mbere cya 2024.”
Guverineri atangaza ko iyi myanzuro yafashwe kugira ngo izamuka ry’ibiciro ritagira ingaruka ku bushobozi bw’umuturage bwo guhaha, aho intego ari uko mu gihe giciriritse, nibura mu myaka ibiri cyangwa itatu, izamuka ry’ibiciro ritarenga 5%.
Izi mpinduka zatewe n’impamvu zitandukanye, zaba izituruka imbere mu gihugu n’izikomoka hanze y’igihugu. Izo mpinduka zirimo izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli n’ibiciro bya gazi biturutse ku bushyamirane hagati ya Amerika, Israel na Iran.
BNR isobanura ko intambara yo mu Burasirazuba bwo hagati izatuma ubukungu bw’Isi bukomeza kuzamuka ku kigero cyo hasi aho byitezwe ko buzagera kuri 3,1% mu 2026.
Ni mu gihe ibiciro ku masoko byo bizamuka ku kigero cya 4,4% ku Isi. Ibiciro bya lisansi ku isi hose bizakomeza kuzamuka ku kigero cya 24,6% muri uyu mwaka mu gihe iyi ntambara yakomeza.
Guverineri Hakuziyaremye akomeza atangaza ko umwanzuro wo kongera urwunguko rwa BNR, ari ugufasha ko kugira ngo Abanyarwanda bakomeza kugira ubushobozi bwo guhaha ku masoko
Agira ati “Ni ukugira ngo tugabanye iki gitutu ku muvuduko w’izamuka ry’ibiciro.”
Akomeza agira ati “Reka mbonereho no gusaba abanyarwanda guhindura uko bakoreshaga amafaranga, avuga ko mu gihe iyi ntambara bitazwi neza igihe izarangirira, bikwiriye ko abantu bagabanya ingendo zitari ngombwa, kugira ngo umuntu arebe uko yahangana n’izi ngaruka. Cyane iyo habaye impinduka zigera ku bukungu bwose, hari ibintu umuntu aba agomba guhindura”.
Akomeza ati “Muri ibi bihe hari bimwe nk’igihugu kitagira icyo gikoraho, ariko iyo hari ibishoboka hagomba gufatwa ingamba ku buryo umuvuduko udakomeza kuzamuka cyane, kandi Nka Banki Nkuru y’u Rwanda ntabwo wabireberera gusa ubona n’iryo teganyamibare ngo utegereze ko uzongera kugera kuri ya 20% kuko nabyo twabonye ko bishoboka ku bukungu bwacu. Ahubwo duhita dufata izi ngamba kugira ngo uwo muvuduko w’izamuka ry’ibiciro wongere ugabanuke, kandi n’iteganyamibare riratwereka ko kubera izi ngamba twafashe, n’izo Leta igenda ishyiraho dushobora kugaruka kuri 7% mu 2027.”
BNR ivuga ko intego yayo ari uko impuzandengo yo mu myaka ibiri cyangwa itatu umuvuduko w’ibiciro utagombye kurenga 5%, kuko ari wo utuma uko ubukungu bw’Igihugu bwiyongera ari ibintu birambye kandi n’ubushobozi bw’Umunyarwanda budahungabana cyane.

















































































































































































