Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubutabera

Iradukunda Nelly yareze umunyamategeko wamwise igikuri

Iradukunda Nelly yareze umucamanza wamwise igikuri

Ku wa 25 Gicurasi 2026, mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge habereye urubanza ruregwamo umunyamategeko akaba n’umuhesha w’inkiko w’umwuga, Me Munyakaragwe Aline, akurikiranyweho icyaha cyo gutukana mu ruhame nyuma yo gukoresha ijambo rifatwa nk’itesha agaciro umuntu ufite ubumuga bw’ubugufi bukabije.

Uru rubanza ruregwamo uyu munyamategeko rwatanzwe na Iradukunda Nelly uzwi ku izina rya Mignonne, uvuga ko yatutswe mu buryo bumutesha agaciro ubwo yitwaga amagambo afitanye isano n’imiterere y’ubumuga bwe.

Ubushinjacyaha bwasabiye uregwa igihano cy’igifungo cy’amezi abiri n’ihazabu ya 200.000 Frw, ndetse no kwishyura indishyi z’akababaro za miliyoni 10 Frw.

Dosiye y’uru rubanza igaragaza ko amagambo avugwaho yavuzwe mu bihe bitandukanye, harimo igihe uregwa yari mu kazi ke ko gushyira mu bikorwa icyemezo cy’urukiko kijyanye n’izungura, aho bivugwa ko yigeze guhamagara umutekano wo mu mudugudu avuga amagambo arimo imvugo itesha agaciro urega.

Nanone, bivugwa ko iyo mvugo yigeze kongera gukoreshwa mu rukiko ubwo haburanwaga ikirego kijyanye na cyamunara, aho urega yasobanuye ko yatewe agahinda n’ayo magambo ndetse bikamugiraho ingaruka mu buryo bw’amarangamutima.

Mu iburanisha, uregwa yahakanye ibyo aregwa, avuga ko atigeze akoresha ayo magambo. Umucamanza yamubajije kuri ibyo birego, na we abihakana yivuye inyuma.

Ku ruhande rw’ubushinjacyaha, bwagaragaje ko bufite ibimenyetso bihagije byo gushyigikira ikirego, busaba ko uregwa ahamywa icyaha cyo gutukana mu ruhame akagenerwa ibihano byasabwe.

Uruhande rw’uregwa rwo rwasabye ko urukiko rutesha agaciro ibyifuzo by’ubushinjacyaha, ruvuga ko nta cyaha cyagaragajwe ku buryo bugaragara.

Ku rundi ruhande, urega yasabye ko mu gihe uregwa ahamijwe icyaha, yategekwa kwishyura indishyi zingana na miliyoni 10 Frw, hiyongereyeho n’indi miliyoni imwe yo gukurikirana urubanza, avuga ko yatotejwe kandi agira ibibazo bikomeye by’amarangamutima.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Iradukunda Nelly yavuze ko yifuza ubutabera no kurengera uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga, agaragaza ko gukoresha imvugo nk’iyo bigomba gucika.

Urukiko ruzasoma umwanzuro kuri uru rubanza ku wa 11 Kamena 2026 saa cyenda z’amanywa.

Iradukunda Nelly yareze umunyamategeko wamwise igikuri

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities