Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Brésil iri guteganya kugabanya amasaha y’akazi mu cyumweru

Perezida wa Blésir Luiz Inacio Lula da Silva yagabanyije amasaha abakozi bakora mu Cyumweru

Abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Brésil batoye umushinga w’impinduka mu itegeko nshinga ugamije kugabanya amasaha y’akazi akorwa mu cyumweru, ava kuri 44 akagera kuri 40.

Uyu mushinga urimo gukurikiranwa cyane muri iki gihugu kuko ushobora guhindura uburyo abakozi bakora ndetse n’imibereho yabo ya buri munsi.

Amakuru yatangajwe na Reuters avuga ko Perezida wa Brésil, Luiz Inacio Lula da Silva, ashobora gukoresha iyi gahunda nk’imwe mu nkingi za politiki ye mu gihe yaba yongeye kwiyamamariza kuyobora igihugu.

Mu gihe izi mpinduka zaba zemejwe burundu, bizatuma bamwe mu bakoresha badakomeza gusaba abakozi gukora iminsi itandatu mu cyumweru.

Byitezwe ko gahunda nshya izatuma benshi bakora amasaha umunani ku munsi mu gihe cy’iminsi itanu, nk’uko bikorwa mu bihugu bimwe birimo n’u Rwanda.

Perezida Luiz Inacio Lula da Silva yavuze ko intego atari ukugabanya amasaha gusa, ahubwo ari no gufasha abaturage kugira ubuzima bwiza hanze y’akazi.

Yagize ati: “Ikirenze ku masaha asanzwe, tugiye guha abakozi uburenganzira bwo kumarana igihe n’imiryango yabo, kugira umwanya wo kuruhuka no kubaho ubuzima bwa nyuma y’akazi.”

Nubwo umushinga wamaze gutorwa n’Abadepite, uracyategereje kwemezwa na Sena kugira ngo ube itegeko ryuzuye.

Mu gihe Sena yagira ibyo ihindura, uwo mushinga uzongera usubizwe mu Nteko y’Abadepite kugira ngo wongere usuzumwe.

Izi mpinduka ziteganya ko amasaha abiri ya mbere azagabanywa nyuma y’amezi abiri itegeko ritangiye gushyirwa mu bikorwa, andi abiri na yo akazakurwaho nyuma y’umwaka umwe.

Harimo kandi ingingo ivuga ko buri mukozi azajya ahabwa nibura iminsi ibiri y’ikiruhuko mu cyumweru adakuweho umushahara.

Guverinoma ya Brésil ivuga ko izi mpinduka zizagira ingaruka nziza ku bakozi barenga miliyoni 37 bakorera muri icyo gihugu.

Perezida wa Brésil Luiz Inacio Lula da Silva yagabanyije amasaha abakozi bakora mu Cyumweru

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities