Mu muhango wabereye mu Karere ka Gicumbi kuri uyu wa 29 Gicurasi 2026, Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ibidukikije na Rwanda Green Fund, hamwe n’abafatanyabikorwa batandukanye, batangaje ku mugaragaro isoza rya gahunda ya Green Gicumbi Project, umushinga wari umaze imyaka itandatu ugamije gufasha abaturage guhangana n’imihindagurikire y’ikirere no guteza imbere imibereho irambye.
Uyu mushinga wari uzwi nka “Strengthening Climate Resilience of Rural Communities in Northern Rwanda”, watangiye mu mwaka wa 2019 ukorera mu mirenge icyenda yo mu Karere ka Gicumbi, uterwa inkunga na Green Climate Fund (GCF) ku gaciro ka miliyoni 32 z’amadolari ya Amerika.
Green Gicumbi yashyizweho mu rwego rwo gukemura ibibazo byaterwaga n’imihindagurikire y’ikirere byibasiraga cyane abaturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru, birimo imyuzure, inkangu, amapfa, iyangirika ry’amashyamba ndetse n’igabanuka ry’umusaruro w’ubuhinzi.
Mu gihe cy’imyaka itandatu yamaze ishyirwa mu bikorwa, uyu mushinga wakoze ibikorwa byinshi birimo kurinda ibidukikije n’imigezi, guteza imbere ubuhinzi buhangana n’imihindagurikire y’ikirere, gutera amashyamba no kuyabungabunga, gukoresha ingufu zisukuye, gutuza abaturage batuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga ndetse no kongerera abaturage ubushobozi bwo guhangana n’ingaruka z’ikirere.
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Bernadette Arakwiye, yavuze ko Green Gicumbi ari urugero rwiza rw’uburyo u Rwanda rukomeje gushyira imbere iterambere rirengera ibidukikije kandi rikazamura imibereho y’abaturage.
Yagize ati: “Green Gicumbi Project igaragaza icyerekezo cy’u Rwanda cyo kubaka iterambere rihanganira imihindagurikire y’ikirere aho kurengera ibidukikije, kongerera abaturage ubushobozi no guteza imbere ubukungu bijyana.”
Imibare yatangajwe igaragaza ko abaturage barenga ibihumbi 158 bungukiye muri uyu mushinga ku buryo butaziguye, mu gihe abarenga ibihumbi 464 bawugizemo uruhare cyangwa ukabagirira akamaro mu buryo bugaragara. Abagore ni bo bagize umubare munini w’abawungukiyemo.
Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Green Fund, Teddy Mugabo, yavuze ko Green Gicumbi yerekanye uburyo ishoramari mu bikorwa byo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere rishobora gutanga umusaruro ufatika ku mibereho y’abaturage ndetse no ku bukungu bw’igihugu.
Yashimangiye kandi ko ubufatanye hagati ya Leta, abafatanyabikorwa n’abaturage ari bwo bwatumye umushinga ugerwaho neza.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Maurice Mugabowagahunde, yavuze ko ibikorwa byagezweho bigaragara mu mibereho y’abaturage, ku butaka ndetse no mu bukungu bw’akarere, ashimangira ko bazakomeza kubibungabunga kugira ngo bikomeze gutanga umusaruro urambye.
Ku ruhande rw’Akarere ka Gicumbi, Umuyobozi wako Emmanuel Nzabonimpa yavuze ko uyu mushinga wahinduye ubuzima bw’abaturage benshi, aho wongereye icyizere, imibereho myiza n’ubushobozi bwo kwihanganira ibiza n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.
Uretse gufasha abaturage, Green Gicumbi yanagize uruhare mu gutanga umurongo ku rwego rw’igihugu mu bijyanye n’ubuhinzi buhangana n’imihindagurikire y’ikirere, kurinda amazi n’ubutaka, gukoresha ingufu zisukuye ndetse no gutuza abaturage mu buryo burambye.
Abayobozi bavuga ko ibyagezweho muri Green Gicumbi bizakomeza kuba icyitegererezo mu gushyira mu bikorwa gahunda z’iterambere rirengera ibidukikije mu Rwanda.

















































































































































































