Urukiko Mpuzamahanga rw’i La Haye mu Buholandi, rwatanze umwanzuro ku rubanza u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza, rusaba kwishyurwa indishyi z’amafaranga arenga miliyoni 100 z’ama-pounds, kubera kutubahiriza amasezerano arebana n’abimukira bagiranye mu 2022.
Urukiko mpuzamahanga nkemurampaka rwafashe icyemezo gishyigikira u Bwongereza cyo kutishyura indishyi u Rwanda rwaregeye, zirebana n’amasezerano yo kwakira abimukira yari yarashyizweho umukono hagati y’ibihugu byombi ariko ntiyubahirizwe, agahagarikwa.
U Rwanda rwari rwasabye ko u Bwongereza bwaryozwa kuba bwarahagaritse ayo masezerano, busabwa kwishyura indishyi z’amafaranga arenga miliyoni 100 z’ama-pounds (Amafaranga akoreshwa mu Bwongereza). Ikirego cyaburanishijwe n’urukiko ruri i La Haye mu Buholandi, aho impande zombi zatanze ibisobanuro ku ngingo zari zishingiyeho.
Muri uru rubanza, abunganira u Bwongereza bavuze ko gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda yari ishingiye ku cyemezo cya politiki cyafashwe n’ubutegetsi bwariho icyo gihe, bityo ko guhinduka kwa Guverinoma byari gutuma iyo gahunda isubirwamo cyangwa igahagarikwa.
Mu kwiregura kwabo, bagaragarije urukiko ko byumvikana ko gahunda y’ariya masezerano yari guseswa igihe mu Bwongereza hari kujyaho ubutegetsi bushya, kandi ko byumvikane neza ko nta yandi mafaranga yari kwishyurwa.
Banenze kandi ibyo u Rwanda rwasabaga, bavuga ko nta shingiro bifite mu mategeko agenga ayo masezerano. Mu rubanza, bashimangiye imbere y’urukiko ko u Rwanda nta burenganzira ubwo ari bwo bwose rufite ku ndishyi z’amafaranga rusaba.
Ku ruhande rw’u Rwanda, mu kiganiro kigufi Ikinyamakuru Panorama cyagiranye n’Umuvugizi wa Guverinoma Wungirije, Uwera Jean Maurice, avuga ko u Rwanda rwubaha ibyemezo by’Inkiko, ariko umwanzuro ari igitekerezo cyihariye ariko kivuguruzanya.
Agira ati “Nubwo u Rwanda rwubaha icyemezo cy’Urukiko kandi rukazirikana umwanzuro warwo, turabona ko igitekerezo cyihariye kandi kivuguzanya cyatanzwe na Prof. Mohamed Abdel Wahab, kigaragaza ko ibibazo byari mu Rukiko byari bigoye kandi bifunguye imyanzuro itandukanye y’amategeko, harimo ko amasezerano yo mu kwezi k’Ugushyingo 2024 yashingiweho n’u Bwongereza atahinduye by’ukuri amasezerano y’imari hagati y’ibihugu byombi.
U Rwanda ruzakomeza gukorana mu buryo bwubaka n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga, ruyobowe n’amahame mpuzamahanga n’ubufatanye butanga inyungu ku mpande zombi.”
Aya masezerano yari yaratangijwe n’ubutegetsi bw’ishyaka ry’Abatsimbarara ku mahame (Conservateurs), agamije kugabanya umubare w’abimukira binjiraga mu Bwongereza banyuze mu nzira zitemewe, cyane cyane abambukaga Umuyoboro wa English Channel bari mu mato mato baturutse ku nkombe z’u Bufaransa.
Igitekerezo cyo gukorana n’u Rwanda kuri iyi gahunda cyatangajwe bwa mbere muri 2022 ku buyobozi bwa Minisitiri w’Intebe w’icyo gihe, Boris Johnson, mbere y’uko gikomeza no ku buyobozi bwa Rishi Sunak.
Muri ayo masezerano, u Rwanda rwari kwemera kwakira bamwe mu basaba ubuhungiro boherezwaga n’u Bwongereza, na bwo bugatanga inkunga y’amafaranga yo kubafasha kubona imibereho, amacumbi ndetse n’ibindi bikorwa byabafasha gutangira ubuzima bushya.
Icyakora, nyuma y’aho Ishyaka ry’Abakozi (Labour Party) ritsindiye amatora muri 2024, Minisitiri w’Intebe Keir Starmer yahise atangaza ko iyi gahunda ihagaritswe, avuga ko itari gutanga ibisubizo bifatika ku kibazo cy’abimukira.
Nubwo ayo masezerano atavuzweho rumwe mu Bwongereza no ku rwego mpuzamahanga, byari byaratumye Leta y’u Bwongereza imaze kohereza mu Rwanda amafaranga arenga miliyoni 700 z’ama-pounds. Gusa, imibare igaragaza ko abimukira bane gusa ari bo bagejejwe mu Rwanda mbere y’uko gahunda ihagarikwa burundu.
Mu kwezi kwa Werurwe 2026 ni bwo hashyizweho iherezo rya nyuma ry’ayo masezerano, ndetse icyemezo cy’Urukiko Mpuzamahanga cyafashwe, ubu kikaba gisobanuye ko u Bwongereza butazatanga indishyi zasabwaga n’u Rwanda nyuma y’iseswa ry’ayo masezerano.

















































































































































































