Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Perezida Kagame yakoze impinduka muri Guverinoma ashyira umwotso mu bikorwaremezo

Panorama

Perezida Paul Kagame yakoze impinduka muri Guverinoma ku wa 10 Kamena 2026, ashyiraho abayobozi bashya muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, iy’Ubucuruzi n’Inganda n’iy’Abakozi ba Leta n’Umurimo.

Muri izi mpinduka, Minisiteri y’Ibikorwaremezo ni yo yibanzweho cyane, kuko uretse Minisitiri mushya, hashyizwemo n’Abanyamabanga ba Leta babiri.

Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA) ni imwe mu zimaze igihe zigarukwaho cyane kubera imishinga yadindiye ndetse n’indi iteza igihombo Leta.

Muri mpinduka zakozwe muri iyi Minisiteri ni uko Murwanashyaka Damien yagizwe Minisitiri w’Ibikorwaremezo, asimbuye Dr. Jimmy Gasore wari umaze imyaka itanu kuri uwo mwanya.

Murwanashyaka Damien, Minisitiri w’Ibikorwaremezo -MININFRA

Murwanashyaka ni mushya muri Guverinoma, ariko si mushya mu rwego rw’ubwubatsi n’imicungire y’imishinga. Mbere yo kugirwa Minisitiri, yari Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’ubwubatsi cyitwa Preferred Contractors Ltd kuva mu 2025, hagati ya 2024 na 2025 yari ayoboye Ultimate Developers Ltd na cyo gikora mu rwego rw’ubwubatsi.

Yanakoreye ibigo bitandukanye birimo Real Contractors Ltd, ROKO Construction Ltd, CIMERWA PPC, Gasabo 3D Design Ltd na Century Engineering Contractors. Ni inararibonye mu gucunga imishinga y’ubwubatsi n’ikorwa ry’ibikorwaremezo.

Murwanashyaka ni inzobere mu bwubatsi (Professional Civil Engineer) ufite uburambe burenga imyaka 15 muri uru rwego. Yarangije amasomo y’icyiciro cya mbere cya kaminuza mu bwubatsi muri Kaminuza y’u Rwanda ari mu bafite amanota ya mbere (First Class), akomereza amasomo ye mu byiciro byisumbuye muri kaminuza, harimo n’icyiciro cya gatatu yize muri Oklahoma Christian University. Ni umunyamuryango w’Urwego Mpuzamahanga rw’Abakemurampaka (Chartered Institute of Arbitrators).

Mu bayobozi bashya bahawe inshingano muri MININFRA harimo na Armand Zingiro wagizwe Umunyamabanga wa Leta. Mbere y’iyi nshingano yari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Ingufu mu Rwanda (REG), umwanya yagiyeho muri Nzeri 2023, yari awumaze imyaka igera kuri itatu.

Armand Zingiro, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwaremezo -MININFRA

Zingiro yari yageze kuri uwo mwanya avuye kuyobora Sosiyete Ishinzwe Gukwirakwiza Amashanyarazi (EUCL), inshingano yari yatangiye mu 2020.

Undi wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri iyi minisiteri ni Col. Bizimungu Claudien, wari usanzwe ari Umuyobozi Wungirije wa Engineer Command, urwego rw’Ingabo z’u Rwanda rushinzwe ibikorwaremezo bya Gisirkare.

Col. Bizimungu yagize uruhare mu butumwa bw’Ingabo z’u Rwanda muri Jamaica, aho zafashije mu kubaka no gusana ibikorwaremezo byari byangijwe n’ibiza.

Muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), Kajangwe Marie Antoine yagizwe Minisitiri asimbuye Prudence Sebahizi.

Kajangwe Antoine, Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda -MINICOM

Kajangwe ntabwo ari mushya muri MINICOM kuko kuva muri Kanama 2024 yari Umunyamabanga Uhoraho. Mbere yaho yari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubucuruzi n’Ishoramari. Inshingano n’imirimo ikorerwa muri iyi Minisiteri abizobereyemo, dore ko yari Umukuru w’ingengo y’imari yayo.

Mu mpinduka zakozwe kandi, Tuyishimire Chantal yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri MINICOM asimbuye Kajangwe.

Muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), Judith Uwizeye yagizwe Minisitiri asimbuye Amb. Christine Nkulikiyinka.

Uwizeye yari asanzwe ari Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika, ndetse si ubwa mbere agiye kuyobora iyi minisiteri kuko yayibayemo Minisitiri hagati ya 2014 na 2017.

Judith Uwizeye, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo -MIFOTRA

Yize amategeko muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, arangiza mu 2006 mbere yo gukomereza amasomo mu by’amategeko mpuzamahanga y’ubukungu n’ubucuruzi muri Kaminuza ya Groningen mu Buholandi. Nyuma yaho yabaye umwarimu mu Ishami ry’Amategeko rya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

Mu bandi bayobozi bakuru Perezida Paul Kagame yashyize mu myanya, barimo, Byilingiro Maximillien wari umuyobozi w’Uruganda rw’ingufu rucukura Gas Methane mu kiyaga cya Kivu, rukayikoramo umuriro w’amashanyarazi rwitwa Shema Power Lake Kivu, yagizwe Umuyobozi wa Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG). Yasimbuye Armand Zingiro wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo.

Perezida Kagame yanashyizeho abandi bayobozi barimo Lt Gen (Rtd) Karenzi Karake wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa, Maj Gen Bayingana Emmanuel wagizwe Ambasaderi muri Israel, Col (Rtd) Jeannot Ruhunga wagizwe Ambasaderi muri Pologne na Amb. Christine Nkulikiyinka wagizwe Ambasaderi mu Bwami bwa Espagne.

Mu rwego rw’imari n’ubwiteganyirize (RSSB), Kanyonga Louise yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Zigama CSS, mu gihe Umurungi Michelle yagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe Ishoramari muri RSSB.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Rwanda

Abatuye mu bice bitandukanye byo mu Murenge wa Nyarugunga n’ahandi muri Kanombe, mu Karere ka Kicukiro, bavuga ko bamaze ibyumweru bisaga bitatu bahanganye n’ikibazo...

Akarere

Mu gihe ikibazo cy’umutekano gikomeje gufata indi ntera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko ridateganya kuva ku...

Akarere

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Patrick Karuretwa, yavuze ko igihugu kidateganya gukuraho ingamba z’ubwirinzi cyashyizeho, ahubwo ko zikomeza kuvugururwa bitewe n’imiterere y’ibibazo by’umutekano...

Football

Sugira N. Aimé Christian; Umunyeshuri mu itangazamakuru wimenyereza umwuga Irushanwa ry’igikombe cy’Isi ni rimwe mu marushanwa ahuruza imbaga y’abantu benshi kuva ryatangira gukinwa mu...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities