Abanyamahanga umunani bigaga muri Kaminuza ya INES Ruhengeri mu Karere ka Musanze basubijwe mu bihugu bakomokamo nyuma yo kugaragara mu bikorwa by’urugomo byari bimaze igihe bivugwa muri ako gace.
Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’iperereza ryakozwe n’inzego zibishinzwe ku bibazo by’umutekano byari bimaze iminsi bitangazwa n’abaturage, cyane cyane abatwara abagenzi kuri moto bavuga ko hari abanyamahanga babakorera ibikorwa by’ihohotera.
Mu bihe bitandukanye, abaturage bo mu Mujyi wa Musanze, bagiye bavuga ko bamwe muri abo banyeshuri bakomoka muri Sudani bagaragaraga mu mihanda bafite intwaro gakondo zirimo ibyuma n’imihoro, ndetse ko hari n’abamotari bakubitwaga cyangwa bagaterwa ubwoba igihe babasabaga kwishyura amafaranga y’urugendo.
Amakuru yatangajwe na B&B Kigali FM agaragaza ko abantu umunani bagaragaye mu bikorwa byateje umutekano muke ari bo bafatiwe icyemezo cyo gusubizwa iwabo nyuma y’isuzuma ryakozwe ku ruhare rwabo muri ibyo byaha.
Iyi radiyo yanatangaje ko abasubijwe mu bihugu byabo ari bamwe mu bari bazwi cyane muri ibyo bikorwa by’urugomo, aho abaturage bamwe babitaga Ibihazi kubera imyitwarire yabo.
Mu gihe abaturage bamwe bavugaga ko ibibazo byabo bititabwagaho uko bikwiye, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yagaragaje ko amategeko akurikizwa kimwe kuri buri wese, ashimangira ko nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko.
Yanavuze kandi ko igihe ikibazo cyagejejwe ku muyobozi kidakemuwe, biba ari ikibazo cy’imikorere y’uwo muyobozi ku giti cye aho kuba intege nke z’inzego z’umutekano muri rusange.
Si ubwa mbere ibikorwa nk’ibi bivuzweho. Mu bihe byashize, mu Murenge wa Gisozi mu Mujyi wa Kigali na ho higeze kuvugwa ibibazo by’abanyeshuri bakomoka muri Sudani bashinjwaga guhohotera bamwe mu batwara moto bakorera muri ako gace.
Imibare ya Polisi y’u Rwanda igaragaza ko mu mwaka wa 2025 abanyamahanga 64 basubijwe mu bihugu byabo kubera ibyaha bifitanye isano no gukubita no gukomeretsa abandi, mu gihe abarenga 240 bo bashyikirijwe ubutabera bakekwaho ibyaha bitandukanye.
Inzego z’umutekano zikomeje kwibutsa abaturage n’abanyamahanga batuye cyangwa biga mu Rwanda ko kubahiriza amategeko ari inshingano za buri wese, kandi ko ibikorwa byose bishobora guhungabanya umutekano bihagurukirwa hatitawe ku nkomoko cyangwa ubwenegihugu bw’uwabigizemo uruhare.

















































































































































































