Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) rwatangaje amabwiriza yihariye azagenga ibikorwa by’ubucuruzi n’ubukerarugendo muri iyi mikino y’Igikombe cy’Isi. Aya mabwiriza agamije korohereza abanyarwanda n’abashyitsi bazaba bari mu gihugu, ndetse no gutanga serivisi zinoze mu gihe hazaba hakinwa iyi mikino.
Nk’uko byatangajwe na RDB, aya mabwiriza azatangira kubahirizwa ku wa 12 Kamena 2026 kugeza ku wa 20 Nyakanga 2026, igihe biteganyijwe ko ibikorwa byinshi bifitanye isano n’Igikombe cy’Isi bizaba bikomeje.
Mu rwego rwo gufasha abacuruzi kwakira neza abakiliya, amaduka, ibigo by’ubucuruzi bunyuranye ndetse na resitora byemerewe gukora amasaha y’inyongera. Biteganyijwe ko bizajya bikora kugeza saa cyenda z’ijoro kuva ku wa Mbere kugera ku wa Kane.
Ku rundi ruhande, ibikorwa by’imyidagaduro bizajya bifungura kugeza saa kumi za mu gitondo kuva ku wa Gatanu kugeza ku Cyumweru, ndetse no mu minsi y’ibiruhuko rusange. Ibi bikaba bigamije guha amahirwe abashyitsi n’abaturage kwishimira ibikorwa bitandukanye nyuma y’imikino n’ibindi birori bifitanye isano na yo.
RDB yanagarutse ku ngingo y’umutekano n’imyitwarire ikwiye mu gihe cy’aya masaha y’inyongera. Yibukije ko amabwiriza yose asanzwe agenga ibikorwa by’ubucuruzi akomeza kubahirizwa, harimo kubungabunga umutekano, kwirinda ibikorwa bishobora guhungabanya ituze rusange no kubuza abantu bari munsi y’imyaka 18 kunywa inzoga.
Abaturarwanda n’abakerarugendo basabwe gukomeza kubahiriza amategeko n’amabwiriza y’igihugu, cyane cyane ayerekeye umutekano n’isuku rusange. RDB yashimangiye ko umuntu wese uzafatirwa mu bikorwa binyuranyije n’aya mabwiriza azabihanirwa hakurikijwe amategeko.
Abasesenguzi bavuga ko aya mabwiriza ashobora gutanga umusaruro mu kongera ibikorwa by’ubukerarugendo, ubucuruzi ndetse n’amahirwe y’akazi by’igihe gito.
Aya mabwiriza aje mu gihe igihugu gikomeje gushimangira isura yacyo nk’icyerekezo cy’ubukerarugendo n’ishoramari muri Afurika, by’umwihariko mu kwakira inama n’ibirori mpuzamahanga bikurura abantu benshi.

RDB Itangaje amabwiriza mashya ku bikorwa by’ubucuruzi mu gihe cy’igikombe cy’Isi





















































































































































































