Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Hagiye gushyirwaho uburyo bushya bwo gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga

Uburyo bwo gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga bugiye guhindurwa

Guhera muri Nzeri 2026, abifuza kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga bazatangira gukorera ibizamini muri gahunda nshya yashyizweho hagamijwe kunoza imyigishirize no kongera ubuziranenge mu itangwa rya permit.

Iyi gahunda izatangira nyuma y’uko amategeko mashya ayigenga ateganyijwe gutangazwa muri Nyakanga 2026, mbere y’uko atangira gushyirwa mu bikorwa ku rwego rw’igihugu.

Impinduka zitezweho gukemura ibibazo byari bimaze igihe bivugwa n’abaturage, abarimu bigisha gutwara ibinyabiziga ndetse n’abakandida bakora ibizamini, by’umwihariko ibijyanye n’itandukaniro ry’imyigishirize hagati y’amashuri atandukanye.

Mu mabwiriza mashya, umwarimu wigisha gutwara ibinyabiziga azajya asabwa kuba yararangije nibura amashuri yisumbuye, afite impamyabumenyi ndetse n’icyemezo cy’ubwarimu kimwemerera gukora uwo mwuga.

Hanateganyijwe ko amashuri yose yigisha gutwara ibinyabiziga azajya yubahiriza integanyanyigisho imwe yemewe ku rwego rw’igihugu. Ibi bivuze ko amasomo yose azajya atangwa mu buryo bumwe kandi mu gihe cyagenwe, hatabayeho guhindagura gahunda uko buri shuri ribishatse.

Abanyeshuri bazajya bahabwa amasomo y’imyitwarire yo mu muhanda ndetse n’amasomo ngiro mu gihe giteganyijwe kugira ngo bose babone ubumenyi bungana mbere yo gukora ibizamini bya nyuma.

Mu rwego rwo gukoresha ikoranabuhanga, gahunda nshya izashingira kuri Mini-Automated System, aho ibizamini byinshi bizajya bikorwa hifashishijwe ibikoresho bya mudasobwa na tablet. Biteganyijwe ko iri koranabuhanga rizafasha kugabanya amakosa no kurushaho gutuma amanota atangwa mu mucyo.

Ikindi gishya ni uko abarimu bazajya bahugurirwa ibyiciro byihariye. Bamwe bazibanda ku kwigisha amategeko y’umuhanda, mu gihe abandi bazajya bigisha amasomo ajyanye no gutwara ibinyabiziga mu buryo bwa tekiniki.

Ku ruhande rw’abakandida, mbere yo gukora ikizamini cya permit bazajya basabwa kugaragaza ibyangombwa byemeza ko barangije amasomo mu ishuri ryemewe, bityo hakirindwa abagerageza gukora ibizamini badafite amahugurwa asabwa.

Amashuri yigisha gutwara ibinyabiziga na yo azajya ahabwa uburenganzira bwo gukora nyuma yo kugenzurwa no kwemezwa n’inzego zibishinzwe zirimo ANPAER ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda.

Polisi izakomeza kugira uruhare mu igenzura ry’ishyirwa mu bikorwa ry’aya mabwiriza, harimo gusura amashuri no gukurikirana uko ibizamini bikorwa kugira ngo hubahirizwe ibisabwa byose.

Ku barimu basanzwe bakora uyu mwuga, hateganyijwe gahunda y’amahugurwa yihariye ashobora kumara amezi atatu cyangwa atandatu. Nyuma yo kuyarangiza neza, bazahabwa impamyabumenyi zibemerera gukomeza gukora hakurikijwe ibisabwa bishya.

Abasesenguzi bavuga ko izi mpinduka zishobora kuzamura ireme ry’abatwara ibinyabiziga, kugabanya amakosa aterwa no kutagira ubumenyi buhagije no kongera umutekano wo mu muhanda.

Ikoranabuhanga rizakoreshwa muri iyi gahunda na ryo ritegerejweho gufasha mu gukumira uburiganya, koroshya igenzura no gutuma uburyo bwo gutanga permit burushaho kuba bwizewe kandi buboneye.

Mu gihe hasigaye amezi make ngo gahunda nshya itangire, abafite amashuri yigisha gutwara ibinyabiziga, abarimu ndetse n’abifuza gukora permit barasabwa gukurikiranira hafi amabwiriza azatangazwa kugira ngo bitegure hakiri kare impinduka zibategereje.

Uburyo bwo gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga bugiye guhindurwa

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities