Munezero Jeanne d’Arc
Mu gihe Abanyarwanda bakomeje igihe cy’iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abaturage n’abayobozi bo mu Murenge wa Kimihurura, by’umwihariko mu kagari ka Rugando, basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama mu karere ka Bugesera, bibutswa ko Kwibuka ari inshingano za buri munyarwanda wese, ariko kandi bakomeza kurwanya Jenoside n’ikwirakwiza ry’ingengabitekerezo yayo.
Basura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama mu karere ka Bugesera, ku wa Gatanu tariki ya 19 Kamena 2026, abaturage bibukijwe ko kwibuka ari inshingano ya buri wese, kandi ko intambara y’amasasu yarangiye hasigaye intambara yo guhangana n’abapfobya Jenoside bakoresheje imbugankoranyambuga. Buri wese akwiye gutanga umusanzu we mu kurwanya iyo ntambara ndetse n’ingengabitekerezo ya Jenoside aho yaba iri hose.
Baganirijwe ku mateka yaranze u Rwanda mbere, mu gihe cy’ubukoloni na nyuma yabwo. Bagaragarizwa ko Abanyarwanda bari babanye neza bakaza gucibwamo ibice n’ubutegetsi bubi butahaye agaciro ubumwe bw’abanyarwanda. Bashima ingabo zari iza FPR Inkotanyi yabohoye igihugu, zikanahagarika Jenoside yakorewe abatutsi, kandi bashima Umuryango FPR Inkotanyi ukomeje kubaka ubumwe bw’abanyarwanda ntavangura ndetse no ukomeje no guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Mu biganiro bahawe byibanze ku gihe cya Repubulika ya mbere y’iya kabiri, basobanuriwe ko Akarere ka Bugesera koherezwagamo Abatutsi, bakuwe mu bice bitandukanye by’Igihugu, ngo bahature ariko bazicwe n’isazi ya Tsetse yabaga mu mashyamba yari ahari. Uretse iyo sazi kandi, Abatutsi bahohotewe bikabije, baricwa, bamwe bakahazanwa ku ngufu kandi nta n’ibikorwa remezo by’ibanze byari byarahashyizwe bibafasha mu mibereho yabo ya buri munsi.
Umukozi ushinzwe imibereho y’abaturage mu murenge wa Kimihurura Dushimiyimana Jacqueline, wari uhagarariye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uwo murenge, avuga ko ibyabaye byakozwe n’abanyarwanda ariko na none by’umwihariko, Jenoside yateguwe n’abanyarwanda kandi ihagarikwa n’abanyarwanda.
Asaba buri wese cyane cyane urubyiruko, kumenya amateka y’u Rwanda, bakrinda abayagoreka uko atari, kugira ngo bakumire abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, babone uko babarwanya kandi ntizongere kubaho ukundi, byose bikagerwaho Abanyarwanda bose bunze ubumwe.
Agira ati “Turasaba urubyiruko kumenya ko urugamba rw’amasasu rwarangiye, uyu munsi turwana n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi; nk’urubyiruko rwize neza kandi rwitaweho, dukwiye guhangana n’ibyo bitero bituruka hirya no hino bikorerwa ku mbuga nkoranyambaga, mukababwiza ukuri, mugendeye ku byo mwiboneye.”
Akomeza avuga ko nk’abanyarwanda dukwiye kumenya ko Jenoside yakorewe Abatutsi, yabaye kandi kugira ngo ibe ari uko yateguwe, yarigishijwe, ishyirwa mu bikorwa kandi ikorwa n’ubuyobozi bubi bw’abanyarwanda. Rero dukwiye kubaka ubumwe, tukimakaza Ndi Umunyarwanda, kuruta kwimakaza amacakubiri. Icyo abanyarwanda bakwiye gushyira imbere ari ukubaka iterambere ry’igihugu cyacu, twubaka ejo hazaza h’abana bacu.
Agira ati “Ubu dufite inshingano zo kwigisha amateka y’u Rwanda ariko na none dukumira amacakubiri, twamagana uwakongera gushaka kuyagarura mu banyarwanda, kuko turi bamwe. Ikindi ni uko twese dufite inshingano zo kubaka igihugu cyacu, tugategurira ejo hazaza haeza abo twabyaye ndetse n’abo tuzabyara. Nk’urubyiruko turasabwa gushyiramo imbaraga cyane kugira ngo dusubize ba bandi, kandi tubasubize duhereye ku byo twabonye n’ibyo tubona uyu munsi. Aya mateka ni ayacu, arashaririye ariko tugomba kuyamenya no kuyavuga tukayabwira abatayazi n’abana bacu.”
Umuhoza Josiane avuga ko nyuma yo gusura urwibutso agasobanurirwa amateka yaranze Jenoside yakorewe abatutsi, yitegiye kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside uko yaba imeze kose, cyane cyane asubiza abapfobya bakoresheje imbuga nkoranyambaga, kuko hari ubwo yabibonaga ariko agatinya gusubizanya na bo kuko hari ibyo yabaga adasobanukiwe neza.
Agira ati “Nk’urubyiruko nitwe dukwiye kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside cyangwa ikintu icyari cyo cyose cyaza gishaka kudutandukanya, kuko icyatumye twisanga muri aya mateka ni ingengabitekerezo ya Jenoside yabibwe, irigishwa ndetse inashyirwa mu bikorwa. Icyo nasaba urubyiruko bagenzi banjye, ni ugukorera hamwe kugira ngo duteze imbere igihugu cyacu, ibi byabaye bitazasubira. Urubyiruko ruba hanze haba abahavukiye cyangwa abagiyeyo nyuma, bakwiye kujya baza bakiga amateka y’igihugu cyabo bakareba n’ingaruka za Jenoside ndetse bagaharanira kunga ubumwe tugafatikanya kurandura ingengabitekerezo kandi tukayirandurana nimizi yayo.”
Uwase Gad na we wo mu mudugudu wa Gasasa, avuga ko kumenya amateka aba ari kintu gikomeye ku rubyiruko cyane ko abenshi bakuze babyumva batyo, kandi bituma bayamenya ndetse bakamenya n’ukuri ku byabaye.
Agira ati “Amateka aba ari kintu gikomeye dukwiye kumenya nk’urubyiruko. Nkanye nakuze ari ibintu numva ndetse nigishwa no mu ishuri, ariko sinabyumvaga neza kuko nari ntaragera ahantu nk’aha ngo mbashe kubibona, ariko ubu nabashije guhuza ibyo numvaga ku ishuri n’ibyo mbonye. Icyo nabwira urubyiruko nibaze twunge ubumwe dufatanye turwanye ingengabitekerezo aho yashaka kunyura hose.
Urubyiruko nitwe dukwiye gushyiramo imbaraga kugira ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi. Nkurikije ibyo nabonye igihe ni iki ngo nanjye nkore, ndwanye icyakongere gusubiza igihugu cyacu mu icuraburindi. Dukwiye gufatanya na leta kurwanya abakigoreka amateka baciye ku mbuga nkoranyambaga nk’urubyiruko, kuko ibipfa byose bipfira mu ntege nke z’urubyiruko.”
Sinamenye Mafigi Charles, avuga ko kwibuka ari inshingano za buri wese, kandi kutibuka ari ukwibagirwa ibyabaye. Agira ati “Tuzi neza ko ukubaho kwacu kw’ejo hazaza, ari igihugu cyiza kizira amacakubiri. Ntidukwiye kubyibagirwa ngo hato ejo bizongere; urubyiruko ni zo mbaraga z’igihugu, bakwiye gusobanurirwa amateka, bakayamenya, bagasura inzibutso; ubundi bakaza tugahangana na buri wese udashaka kureka amacakubiri n’ingengabitekerezo iyo ariyo yose.”
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama, ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi basaga ibihumbi bitanu, barimo abasaga ibihumbi bitatu biciwe kuri Kiliziya ya Ntarama, baje kuhashakira ubuhungiro.


















































































































































































