Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST), ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF), yatangije gahunda nshya igamije kunoza uburyo abana bari hagati y’imyaka 14 na 18 bakurikiranwa mu butabera, hagamijwe kurinda uburenganzira bwabo no kubafasha kwisanzura mu gihe cy’imiburanishirize.
Iyi gahunda yatangijwe ku wa 23 Kamena 2026, ikaba igamije gutuma abana bakekwaho cyangwa bahamijwe ibyaha bahabwa ubutabera bubitayeho mu buryo bwihariye, bitabujije ko amategeko akurikizwa.
Mu ngamba ziteganyijwe harimo gushyira imbere ubuhuza hagati y’impande zifitanye ikibazo, kugabanya uburyo abana bafungirwa muri kasho cyangwa mu magororero mbere y’urubanza, ndetse no kubafasha gukomeza ubuzima bwabo busanzwe harimo n’amashuri mu gihe dosiye zabo zikirimo gukurikiranwa.
Umuvugizi w’Inkiko mu Rwanda, Harrison Mutabazi, yavuze ko iyi gahunda izafasha kurushaho kunoza ubutabera bw’abana no kubaka uburyo bubafasha kwisanzura mu gihe cy’iburanisha.
Yagize ati “ Hari amabwiriza mashya yateguwe ku bufatanye n’Urukiko rw’Ikirenga n’abandi bafatanyabikorwa, agamije gushyiraho uburyo abana baburanishwa mu buryo bwihariye. Ibi birimo kubaburanisha badakoresheje imyambaro y’ubucamanza isanzwe no gukoresha ikoranabuhanga mu iburanisha kugira ngo umwana yiregure yisanzuye”.
MINIJUST isobanura ko iyi gahunda idakuraho ibihano ku mwana wahamwe n’icyaha, ahubwo ko igamije gutuma ubutabera butamwambura uburenganzira bwe bw’ibanze.
Intumwa ya Leta muri iyi minisiteri, Ndengeyinka William, yavuze ko umwana azakomeza kubazwa ibyo akurikiranyweho ariko hagashyirwaho uburyo bumworohereza gukomeza ubuzima bwe busanzwe.
Yagize ati “ Ntabwo tuvuze ko umwana uzahamwa n’icyaha atazahanwa ariko azabanza ahabwe amahirwe yo kuburana adafunze kugira ngo akomeze ibundi bikorwa afitiye uburenganzira nko gukomeza amashuri”.
UNICEF yashimye intambwe u Rwanda rumaze gutera mu kubahiriza uburenganzira bw’umwana, ivuga ko amategeko n’amabwiriza biriho bihura n’amahame mpuzamahanga arengera abana.
Umuyobozi wa UNICEF mu Rwanda, Lieke Van de Wiel, yavuze ko mu gihe uyu muryango umaze imyaka 40 ukorana n’u Rwanda, kimwe mu byibandwaho ari ugufasha buri mwana kubona ubutabera bumurengera kandi bumufasha kongera kwisanga muri sosiyete.
Ku ikubitiro, iyi gahunda izabanza kugeragerezwa mu turere dutanu two hirya no hino mu gihugu mbere yo kwagurirwa ahandi. Muri icyo gihe kandi, abacamanza n’abakozi b’inkiko bakorana n’abana bari gukomeza guhabwa amahugurwa yihariye kugira ngo barusheho gusobanukirwa uburyo bwo kwakira no kuburanisha abana mu buryo bubafasha kwisanzura no kubungabunga uburenganzira bwabo.
Abayobozi bavuga ko iyi gahunda izafasha abana bahura n’ubutabera kubona amahirwe yo kwisubiraho no gukomeza gutanga umusanzu mu muryango, aho gushyirwa mu bikorwa bishobora kubangamira ejo hazaza habo.

Abana bagiye koroherezwa mu manza bigiye kujya baburana

















































































































































































