Mu rwego rwo gukomeza kuzirikana amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi no guha icyubahiro abayizize, Perezida wa Sena, Dr. Kalinda François-Xavier, na Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Kazarwa Gertrude, bafunguye ku mugaragaro ikimenyetso cy’urwibutso cyubatswe ku cyicaro cy’Inteko Ishinga Amategeko.
Iki gikorwa cyabaye mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, kikaba cyahuriranye no kwibuka by’umwihariko abari abakozi b’icyahoze ari CND bishwe bazira uko bavutse. Mbere yo gufungura uru rwibutso, habanje igikorwa cyo kunamira no guha icyubahiro Gashayija Pierre Clestin, Kayiranga Celestin, Mugenzi Jean Louis na Mukantembe Aloysie, bose bahoze ari abakozi ba CND bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Perezida wa AGPF, Senateri Prof. Dusingizemungu Jean Pierre, yavuze ko uru rwibutso rufite intego irenze iyo kwibuka abazize Jenoside, ahubwo ko rugamije no gukomeza kwigisha no gukangurira abantu guharanira ubumwe no kurwanya amacakubiri.
Ati “Iki kimenyetso cy’urwibutso kikaba kitagamije gusa guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi gusa, ni n’ahantu hibutsa buri gihe ingaruka z’urwango, amacakubiri no gukoresha nabi inzego za Leta. Hakaba kandi ahantu hatuma abahasuye bazirikana ayo mateka, bakiyemeza gufatanya n’abandi kurandura burundu ivangura n’amacakubiri, bishingiye ku bwoko, ku turere cyangwa ku kindi icyaricyo cyose, no gushyira imbere ubumwe bw’Abanyarwanda.”
Yasobanuye ko uru rwibutso rugizwe n’ibice bine bifite ibisobanuro byihariye. Harimo urukuta rwanditseho ubutumwa bwo kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo, inkingi enye z’amabuye zigereranya abakozi bane ba CND bazize Jenoside, ubusitani bwatewemo ibimera bya cactus bishushanya ukwihangana no kongera kubaho nyuma y’ibihe bikomeye, ndetse n’urumuri rw’icyizere rugaragaza kudaheranwa n’amateka mabi no gukomeza kubaka igihugu kirangwa n’ubumwe n’iterambere.
Prof. Dusingizemungu yavuze ko Nk’uko cactus ikomeza kubaho no kwera mu butayu, arinako u Rwanda rwashoboye kubaho, gukira no kongera kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Perezida wa Sena, Dr. Kalinda François-Xavier, yafunguye ku mugaragaro ikimenyetso cy’urwibutso


















































































































































































