Mu Mujyi wa Kigali, ikibazo cy’ibiciro by’ingendo za moto gikomeje kuvugisha benshi, aho abagenzi bavuga ko amafaranga basabwa yiyongereye ku buryo budasanzwe, mu gihe abamotari bo bavuga ko biterwa n’izamuka ry’igiciro cya lisansi n’ibindi bikoresho bifasha mu kazi kabo.
Abakoresha moto buri munsi bavuga ko hari ingendo zari zisanzwe zihenze make, ariko ubu zikaba zisigaye zisaba amafaranga menshi, ibintu bavuga ko bibashyira mu bibazo by’ubukungu ndetse bikabangamira ingendo zabo za buri munsi.
Umwe mu bagenzi, Ndagijimana Olivier, yavuze ko amafaranga yo kujya i Remera avuye mu Mujyi rwagati yazamutse cyane ugereranyije n’ayo yari asanzwe atanga.
Ati: “Mbere navaga mu mujyi njya i Remera ntanze hagati ya 1,000 Frw na 1,500 Frw, ariko ubu hari igihe bansaba 3,000 Frw. Iyo mbonye bimeze gutyo ndakomeza nkasiragira nciririkanya n’abandi uretse ko bintwara umwanya.”
Ishimwe Emeryne na we agaragaza ko ikibazo kitagarukira ku giciro gusa, ahubwo ko hari bamwe mu bamotari batakigaragaza ubushake bwo kuganira ku mafaranga y’urugendo.
Ati: “Hari igihe ubabwira ko amafaranga ari menshi bakagusubiza ko ari cyo giciro. Iyo utayafite bahita bafata undi mugenzi.”
Ku ruhande rw’abamotari, bavuga ko impamvu nyamukuru y’ihinduka ry’ibiciro ari ukwiyongera kw’igiciro cya lisansi, bakongeraho ko hari ibihe nk’ijoro cyangwa iminsi mikuru usanga akazi kaba kenshi ndetse n’ibyago byo mu muhanda bikiyongera.
Musabyimana Thierry, umwe mu bamotari bakorera i Kigali, yagize ati: “Lisansi yarahenze. Ni yo mpamvu twongera make ku giciro kugira ngo tubashe gukomeza gukora.”
Undi mumotari wasabye kudatangaza amazina yavuze ati: “Ku manywa dukurikiza ibiciro bisanzwe, ariko nijoro cyangwa mu minsi mikuru akazi kaba kenshi kandi n’ibyago byo mu muhanda bikiyongera. Ni yo mpamvu hari igihe ibiciro bizamuka.”
Mu rwego rwo kugena ibiciro mu buryo bumwe, Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rugaragaza ko amafaranga y’ingendo za moto abarwa hashingiwe ku ntera. Amabwiriza arateganya ko urugendo rwa kilometero 0 kugeza kuri 2 rutangirira kuri 300 Frw, hanyuma hakiyongeraho 107 Frw kuri buri kilometero ikurikiraho.
Nubwo ayo mabwiriza ahari, bamwe mu bagenzi bavuga ko atubahirizwa uko bikwiye, kuko hari aho igiciro kigenerwa binyuze mu bwumvikane hagati y’umumotari n’umugenzi.
Abasesenguzi mu rwego rw’ubwikorezi n’ubukungu bavuga ko hakenewe kongera igenzura ry’ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza ya RURA, no guteza imbere ikoreshwa rya sisitemu z’ikoranabuhanga zibara ibiciro mu buryo bwikora, kugira ngo hagabanuke amakimbirane hagati y’abagenzi n’abamotari, ndetse serivisi z’ubwikorezi zirusheho gukorera mu mucyo no mu bwizerane.

Kuriza ibiciro kw’abamotari bikomeje guteza impaka muri Kigali hagati yabo n’ababagana





















































































































































































