Urwego rw’umuvunyi rutangaza ko muri serivisi zimwe za Leta hakivugwamo imikorere mibi ndetse irangwamo ruswa, cyane cyane mu gutanga ibyangombwa by’ubutaka.
Ku wa 10 Nyakanga 2026, mu kwizihiza Umunsi Nyafurika wahariwe kurwanya ruswa, Umuvunyi Mukuru, Madeleine Nirere, yagaragaje ko serivisi zitangwa na Leta zijyanye n’ubutaka, cyane cyane izo gutanga ibyangombwa byo kubaka, zikigaragaramo ruswa.
Ibiganiro byibanze ku rugamba rwo kurwanya ruswa no gushimangira ubufatanye mu kwimakaza ubunyangamugayo muri Afurika n’u Rwanda.
Umuvunyi mukuru atangaza ko hakiri aho abaturage basabwa ruswa kugira ngo bahabwe serivisi, aho umuturage atinda gusabwa serivisi agakerezwa kugira ngo azibwirize atange ruswa. Ahatungwa agatoki cyane akaba ari muri Serivisi z’ubutaka.
Umukozi ngo abwira umuturage ati “Dosiye yageze muri sisitemu, uzagaruke ejo…”. Umuvunyi mukuru agira ati “icyo gihe umuturage aragenda yagaruka agasanga ntakirakorwa, bakongera bakamubwira ngo azagaruke… Iyo myitwarire ishobora gutuma abaturage batanga ruswa kugira ngo bahabwe serivisi vuba.”
Umuvunyi Mukuru akomeza avuga ko nubwo u Rwanda rwateye intambwe mu kurwanya ruswa, hakiri ibikwiye gukosorwa, cyane cyane mu mitangire ya serivisi, kugira ngo inzira zo gushaka guhembera ruswa zifunge burundu.
Agira ati “Ingamba zirimo gukurikirana abaketsweho ruswa, gushishikariza abaturage gutanga amakuru no kongera serivisi zitangirwa ku ikoranabuhanga byagize uruhare mu kugabanya ruswa.”
Urwego rw’umuvunyi rugaragaza ko hari serivisi zirenga 1.000 zitangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, kandi ibyo byagize uruhare mu kugabanya ruswa.
Ubushakashatsi ku mitangira ya Serivisi mu nzego za Leta (Rwanda Bribery Index -RBI) bwa 2025, bukorwa n’Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere, bugaragaza ko hari inzego abaturage bagishimira ku rugero ruri hasi. Mu nzego zimwe, abashimira serivisi bageze kuri 76%, mu gihe ahandi batagera no kuri 50%.
Urwego rw’Umutekano ruza ku isonga mu nzego zishimirwa cyane mu mitangire ya serivisi, aho rufite amanota ya 90,2%.
Ubushakashatsi kand bugaragaza ko abikorera baza ku isonga mu kugaragaraho ruswa ku kigero cyo hejuru, bakurikirwa n’inzego z’ibanze n’Urwego rw’igihugu rw’ingufu (REG).
























































































































































































