Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwongeye kwibutsa abacuruzi n’abaturage ko inzoga zitujuje ubuziranenge zategetswe gukurwa ku isoko zidakwiriye guhishwa cyangwa kwimurirwa ahandi hagamijwe kuburizamo icyo cyemezo. Ruvuga ko umuntu wese uzafatwa azibitse cyangwa azihishe azahanwa hakurikijwe amategeko.
Ibi bibaye nyuma y’igikorwa cyo gukura ku isoko inzoga z’ama Likeri, zizwi na benshi nk’“ibyuma”, nyuma y’uko zagaragaje ingaruka zikomeye zirimo guhitana ubuzima bw’abantu no kubwangiza. Nyuma y’icyo cyemezo, inganda nyinshi zakoraga izi nzoga zarafunzwe, mu gihe izindi zambuwe uburenganzira bwo gukomeza ibikorwa byazo.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira Thierry, yavuze ko hari abashobora gushaka guhisha cyangwa kwimura izi nzoga kugira ngo batamenyekana, ariko agaragaza ko inzego z’ubugenzacyaha ziteguye gukurikirana uwo ari we wese uzabikora.
Yagize ati: “Umuturage ni we wa mbere ugomba kubyanga , agatanga amakuru aho biri, kuko nihagira n’ugerageza kubyimura abikura muri depot ashaka kubishyira mu nzu iturwamo, ntaho urwego rw’ubugenzacyaha n’inzego zishinzwe kubahiriza itegeko zihejwe igihe cyose hacyekwa ko hari ibintu bigize ibyaha. No mu cyumba cyawe twageramo no munsi y’igitanda ntaho wahisha”
RIB yanasabye abaturage kutemera kubikirwa cyangwa guhishwa izi nzoga n’undi muntu, iburira ko kubikora bishobora kubashyira mu cyaha cyo guhisha ibitemewe n’amategeko.
Dr. Murangira yagize ati: “Ikindi ntihagire ugushuka ngo mbikira ibi bintu ngo ugwe mu cyaha cyo kubika no guhisha ibintu runaka.”
Yakomeje asaba buri wese kugira uruhare mu kurinda ubuzima bw’abaturage, agaragaza ko abagize umuryango bose bakwiye gusobanukirwa ububi bw’ibi binyobwa no kubwira abandi kwirinda ibikorwa bishobora kubashyira mu kaga cyangwa mu makosa y’amategeko.
Mu rwego rwo gukomeza gushyira mu bikorwa iki cyemezo, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA) cyanategetse ko ibyapa byose byamamazaga inzoga zitujuje ubuziranenge bikurwa ahantu hose byari byarashyizwe.

Umuvugizi wa RIB Murangira B. Thierry yasabye abantu abakomeje guhisha ibyakuwe ku isoko kubireka

























































































































































































