Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavuze ko kurinda ubuzima bw’Abanyarwanda ari byo bigomba kuza imbere mu byemezo bifatwa ku binyobwa bisembuye bitujuje ubuziranenge, aho gushyira imbere igihombo abacuruzi cyangwa ababikora bashobora kugira.
Ibi Umukuru w’Igihugu yabivuze kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Kanama 2026, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, asubiza ikibazo cy’umunyamakuru wa RBA, Uwayo Divin, ku ngamba zafashwe ku binyobwa bitujuje ubuziranenge n’ingaruka bishobora kugira ku bakora n’ababicuruza.
Perezida Kagame yavuze ko mbere yo gutekereza ku gihombo gishobora kugera ku bacuruzi cyangwa ku nganda, hakwiye kubanza kurebwa ingaruka ibyo bicuruzwa bigira ku buzima bw’ababinywa.
Yagize ati “Ikintu cya mbere abantu bakwiye kwibaza ni uko ibyo binyobwa bidafite ubuziranenge bishobora kwica abantu, kandi byanishe abantu benshi.”
Yasobanuye ko ikibazo gikwiye kureberwa mu buryo bwagutse, cyane cyane ku nshingano z’abakora n’abacuruza ibinyobwa ku buzima bw’abaturage.
Ati “Abantu bakeneye inganda zikora ibihitana abazikoramo, cyangwa bakeneye inganda zikora ibintu mukanya bigahitana ubuzima bw’ababigura?”
Perezida Kagame yavuze ko ikibazo cy’ibinyobwa bishobora kwangiza ubuzima kitagarukira ku bicuruzwa bikorerwa mu Rwanda gusa, kuko hari n’ibinyobwa nk’ibyo bishobora kwinjizwa bivuye mu mahanga.
Yagaragaje kandi ko ingaruka zabyo zishobora kutagaragara ako kanya, kuko hari ibinyobwa bishobora kwangiza ubuzima buhoro buhoro, cyane cyane iyo umuntu akomeje kubinywa.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko kuba hari ibicuruzwa bishobora gukomeza kwangiza ubuzima ari impamvu ihagije yo kubifatira ingamba hakiri kare, aho gutegereza ko abantu benshi babanza guhitanwa na byo.
Yagarutse kandi ku nshingano z’abakora ibinyobwa, avuga ko umuntu cyangwa uruganda rukomeza gukora ibicuruzwa byagaragajwe ko bishobora kwangiza abantu rugomba kwibaza ku ngaruka ibikorwa byarwo bigira ku gihugu.
Yatanze urugero ku bantu bashobora gutunganyiriza ibinyobwa mu ngo cyangwa ku nganda zikora ibinyobwa zitujuje ibisabwa.
Ati “Iyo ibintu byishe abantu inshuro zirenze imwe, ba nyirabyo bakwiye kwibaza ibyo bakora n’icyo baba bamariye igihugu.”
Perezida Kagame yavuze ko igihugu kidakwiye kurebera abaturage bapfa kandi gifite inshingano zo kubarinda ibintu bishobora kubangiriza ubuzima.
Yagize ati “Igihugu cyaba ari iki? kandi kimaze iki? kiramutse cyirebera abaturage bacyo bapfa?”
Perezida Kagame yavuze ko ikibazo kitareba gusa abakora cyangwa abacuruza ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, ahubwo ko n’abafite inshingano zo kubikumira ariko ntibabikore uko bikwiye bashobora kubibazwa.
Yavuze ko ari muri urwo rwego abantu bo mu nzego zitandukanye bafashwe kugira ngo hakorwe iperereza ku ruhare bashobora kuba baragize muri iki kibazo.
Ku birebana n’ibicuruzwa byemewe mu bindi bihugu, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rudakwiye kubishingiraho mu gihe rugena ibikwiye gukorwa mu rwego rwo kurinda abaturage barwo.
Ati “Kuba ikintu cyaba cyica abantu mu Rwanda ariko ahandi kikaba cyemewe, ibyo ntibitureba.”
Yasobanuye ko inshingano ze nk’Umukuru w’Igihugu ari ukurengera Abanyarwanda no gufata ibyemezo bigamije inyungu z’igihugu, nubwo ibyo byemezo bishobora gutandukana n’ibikorwa mu bindi bihugu.
Mu rwego rwo kurwanya ibinyobwa bisembuye bitujuje ubuziranenge, kugeza ku wa 11 Kanama 2026 mu Mujyi wa Kigali hari hamaze gufatwa litiro 653,626 za ethanol na methanol.
Muri izi, litiro 553,920 zari zimaze kumenywa, mu gihe ibikorwa byo gukurikirana no guhangana n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge bikomeje mu bice bitandukanye by’igihugu.

















































































































































































