Connect with us

Hi, what are you looking for?

Urubyiruko

Jeannette Kagame yasabye urubyiruko kubaka umuryango w’ejo rushingiye ku ndangagaciro

Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko rw’u Rwanda gukoresha amahirwe ruhabwa mu buyobozi no mu zindi nzego mu gutegura ejo hazaza h’igihugu, rugaragaza ko kuba umuyobozi mwiza bitangirira ku ndangagaciro umuntu afite no mu muryango.

Ibi yabivugiye mu gikorwa cy’amasengesho y’abayobozi bakiri bato, Young Leaders Prayers Breakfast, cyabaye ku wa 6 Nzeri 2026, kikaba cyari kigamije gutekereza ku gaciro k’umuryango n’uruhare rw’abayobozi bakiri bato mu kuwubaka.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko u Rwanda rwahisemo kugirira icyizere urubyiruko, rukarushinze inshingano mu nzego zitandukanye, haba muri Leta ndetse no mu bikorera.

Yagaragaje ko icyo cyizere gishingira ku bushobozi bw’umuntu, ubumenyi, amashuri, ubunararibonye n’indangagaciro, ariko avuga ko ibyo byonyine bidahagije kugira ngo umuntu abe umuyobozi wuzuye.

Yagize ati “ Ese ibi byaha hari icyuho byateye? Ese ntidushobora kuba twaritaye ku bwenge n’ubushobozi ariko ntitugire umwanya wo kubafasha gukura mu marangamutima, imico no mu mibanire kandi nabyo bikenewe? Kugira ngo umuntu abashe kuba umuyobozi mwiza haba murugo no mu kandi kazi.”

Madamu Jeannette Kagame yasobanuye ko ubushobozi bwo gukora neza akazi butagomba gutandukanywa n’ubushobozi bwo kubaka imibanire myiza mu rugo. Yavuze ko umuntu ashobora kuba umuhanga mu mwuga we, ariko mu gihe adafite ubushobozi bwo kubaka umubano mwiza n’uwo bashakanye, kurera abana no kurinda ubumwe bw’umuryango mu bihe bikomeye, ubwo buhanga bwonyine butaba buhagije.

Yibukije kandi urubyiruko ko icyizere ruhabwa nk’abayobozi bakiri bato kijyana n’inshingano zo kugira imyumvire yagutse, imyitwarire myiza no kwitegura guhangana n’impinduka zizanwa n’iterambere.

Yagize ati “ Ikiragano cy’abayobozi bakiri bato cyagiriwe icyizere gikomeye ariko kinajyana n’inshingano zikomeye kurushaho. Murasabwa kugira imitekerereze, imyumvire n’imyitwarire isobanutse, kubaka no kunoza imibanire ari nako muhangana n’impinduka zizana n’iterambere ibibazo by’ikoranabuhanga n’ubukungu n’ibindi”.

Ku bwe, umuryango ukomeye ni ishingiro ry’igihugu gikomeye, bityo urubyiruko rukaba rufite inshingano zo gutangira kubaka uwo musingi mu ngo zarwo.

Yagize ati: “Niba umuryango uhamye ari umusingi igihugu cyubakiraho, inshingano z’iki kiragano ni ugukomeza uwo musingi duhereye mu ngo zacu kugira ngo ibyo tuzaraga abana bacu bitazaba ibikomere bazakomeza kwivura ahubwo bibe urufatiro rukomeye bazubakiraho. U Rwanda rutangirira mu rugo”

Madamu Jeannette Kagame yanagarutse ku mbogamizi zishobora kubangamira imibanire y’abashakanye, avuga ko rimwe na rimwe umuryango ushobora gusenywa n’imyitwarire isa n’aho ari mito, ariko ikagenda ikusanyiriza hamwe amakimbirane.

Muri ibyo harimo amagambo asesereza, kunenga mugenzi wawe buri gihe ndetse no kurakara utabanje gutekereza ku ngaruka zabyo.

Yasabye urubyiruko kureba kure y’ibirori byo gukora ubukwe, ahubwo rugateganya n’inshingano n’ibigeragezo bishobora kuza nyuma yo gushinga urugo, birimo kwihanganirana, kwigomwa no kwitangira umuryango.

Yagaragaje kandi ko ibibazo by’imiryango muri iki gihe bidakwiye gufatwa nk’ibibazo by’abantu ku giti cyabo gusa, kuko bifite aho bihurira n’imyitwarire, ubukungu n’umuco.

Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko kubaka imiryango y’ejo ishingiye ku bwenge, indangagaciro, ukwemera no gufata inshingano, kugira ngo icyizere ruhabwa nk’ikigero cy’abayobozi bakiri bato kigaragare no mu buryo buboneye mu muryango no mu gihugu.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities