Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye Perezida wa Benin, Romuald Wadagni, watangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Nzeri 2026. Ni uruzinduko rwa mbere agiriye mu Rwanda kuva atangiye kuyobora Benin muri Gicurasi 2026.
Perezida Wadagni n’intumwa ayoboye bakiriwe na Perezida Kagame muri Village Urugwiro, aho umuhango wo kumwakira waranzwe n’icyubahiro gihabwa umukuru w’igihugu wasuye u Rwanda.
Nyuma y’umuhango wo kumwakira, abakuru b’ibihugu byombi bagiranye ibiganiro byabereye mu muhezo, bikurikirwa n’ibindi bikorwa biteganyijwe muri uru ruzinduko.
Muri gahunda y’uru ruzinduko, Perezida wa Benin ateganyijwe gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, aho azunamira anaha icyubahiro inzirakarengane zisaga ibihumbi 250 zihashyinguye.
U Rwanda na Benin bifitanye umubano umaze imyaka, ariko wakomeje kwaguka cyane mu myaka ya vuba, cyane cyane nyuma y’uruzinduko Perezida Paul Kagame yagiriye muri Benin mu 2023, ubwo yakirwaga na Perezida Patrice Talon wari uyoboye icyo gihugu.
Uruzinduko rw’uyu munsi rero rukaba rwitezweho kongera imbaraga mu bufatanye bw’ibihugu byombi, cyane cyane mu buhinzi, ikoranabuhanga, imiyoborere, ubucuruzi, inganda, ubukerarugendo n’ishoramari.
Mu bufatanye bwabanje, ibihugu byombi byanasinyanye amasezerano arimo ajyanye no kwirinda gusoresha kabiri, ubuhinzi, iterambere rirambye n’ishoramari.
Uru ruzinduko kandi rugamije kurushaho guteza imbere umubano hagati y’u Rwanda na Benin, aho hateganyijwe ibiganiro ku bufatanye mu nzego zitandukanye ndetse no gusinyana amasezerano agamije gukomeza no kwagura imikoranire hagati y’ibihugu byombi.



















































































































































































