Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amategeko

Gicumbi: Abishwe biswe Ibyitso by’Inkotanyi ntibarabona ubutabera

Ahubatse Urukiko rwisumbuye rwa Gicumbi niho habonetse imibiri y'abiciwe i Byumba (Ifoto/Panorama)

Mu 1990, Abatutsi basaga 400 biciwe i Byumba, bakuwe hafi mu makomine yose uko yari cumi n’arindwi yari agize Perefegitura ya Byumba. Bishwe urupfu rw’agashinyaguro batwikishijwe amakara ariko kandi babanje gushinyagurirwa kuko hari n’abari baciwe amazuru baregwa kuba ibyitso by’Inkotanyi.

Ibi byagarutsweho mu buhamya bwatanzwe mu muhango wo kwibuka izo nzirakane wabereye mu murenge wa Byumba, ku wa 9 Mata 2018, butanzwe na bamwe muri bake barokotse iri yicwa ryabereye i Byumba. Mu cyahoze ari Komini Murambi yayoborwaga na Gatete Jean Baptiste, abiswe ibyitso batangiye gufatwa ku wa 4 Ukwakira 1990, hashize iminsi itatu yonyine Inkotanyi zitangije urugamba rwo kubohora igihugu.

Hatangiye guhigwa umuntu wese ubutegetsi butiyumvagamo bamwe bikavugwa ko bagombaga gusimbura Gatete, abandi bakajya mu yindi myanya y’ubuyobozi basimbura abari ku butegetsi icyo gihe.

Mu kiganiro na Panorama, Gasana Innocent, yaduhaye ubuhamya ko hari harakozwe urutonde rw’abagombaga kwicwa, ku buryo muri buri rugo mu bo bagombaga kwikiza hakurwagamo abantu babiri.

Agira ati “Urutonde rwari rwarakozwe kera ku buryo intambara y’Inkotanyi yatangiye, na bo bagatangira kudutoteza. Icyo gihe bazaga mu rugo bafite amazina y’abantu bagomba gutwara. Ni muri urwo rwego batwayemo data na mukuru wanjye wari waje mu rugo aturutse Rwempasha yaraje kudusura. Abo bajyanye hagarutse mbarwa.”

Burakari Jean Bosco, ukomoka mu karere ka Gatsibo mu cyahoze ari Komini Murambi, atanga ubuhamya agaragaza inzira y’umusaraba abitwaga ibyitso banyujijwemo kuva i Murambi kurinda bagezwa i Byumba n’urupfu rw’agashinyaguro bagenzi be bishwe.

Agira ati “Babapakiye imodoka babanyuza i Ngarama, hanyuma babazana i Byumba ariko babateye ibyuma. Barabazana babashyira mu rwobo, bazana ingorofani z’amakara bakajya babamena hejuru. Njye naje nyuma, twageze kuri bariye mu irembo bavuga ko turi inyenzi bafatiye ku rugamba. Twageraga nko kuri cumi na batandatu. Baraduhambiriye mu maso, batujyana mu kigo cya gisirikare.

Twahuye n’uwayoboraga iki kigo witwaga Major Ngira. Yavuze ko twe batujyana muri kasho. Aho ni ho twe twakiriye kuko bahadukuye batujyana i Kigali baduhungisha Inkotanyi ngo zitadufungura kuko zari zamaze gufungura gereza ya Ruhengeri.”

Rutagarama Aloys ni umwe mu bashakishijwe kugira ngo afatwe ku itariki ya 4 Ukwakira 1990 ariko arabasiga. Mu buhamya bwe, agaragaza amakuru yakurikiranye ku nzira y’umusaraba banyuzemo.

Mu buhamya bwe agira ati “Twarakurikiranye tumenya amakuru y’urupfu rw’agashinyaguro abacu bishwe. Ibyakozwe byose hari ababigizemo uruhare kandi bamwe n’ubu baracyahari ndetse hari n’abakozi babibonye bakiri mu kazi ka Leta yewe hari n’abagikora mu rukiko rwisumbuye rwa Gicumbi. Abayobozi bakiriye abagomba kwicwa baracyahari, abagize uruhare mu kwica abantu barahari, turibaza impamvu bataburanishwa.

Twakurikiranye ikibazo cy’abacu biciwe i Byumba mu gihumbi magana acyenda mirongo icyenda, dosiye muri Gacaca zirakorwa ndetse harimo n’abatangabuhamya. Twaje kubaza uwayoboraga Urwego rushinzwe Inkiko Gacaca, atubwira ko izo dosiye zashyizwe mu nkiko zisanzwe. Twarakurikiranye aeriko twabuze irengero ryazo. Dukeneye ubutabera bw’abacu, twatanze amakuru, twiteguye kuyatanga, niba ari n’ubushinjacyaha bwarigitishije ayo madosiye tuzaburega mu rukiko ariko ubutabera buboneke.”

Mu bavugwa muri dosiye z’abantu biciwe i Byumba harimo Major Ngira wari Umukuru w’ikigo cya gisirikare cya Byumba, Maj. Gatarayiha wari umwungirije, harimo Rutobo wari umugenzacyaha mu rukiko rw’ubujurire rwa Byumba ubu ufungiye muri Gereza ya Miyove, hakanatungwa agatoki  na Muhire Aloys wari Perefe w’umusigire wa Perefegitura ya Byumba.

Hon Niyonsenga Theodomir wifatanyije n’abibuka ababo biciwe i Byumba, mu ijambo rye ry’uwo munsi na we yavuze ko ikibazo bagiye kukigira icyabo nk’Inteko Ishinga amategeko ariko ubutabera bukaboneka.

Agira ati “Iyo umenye urupfu abiswe ibyitso by’Inkotanyi bapfuye bitera ishavu. Birakwiye ko abantu biciwe aha na bo bahabwa ubutabera akaba ari muri urwo rwego natwe nk’Inteko Ishinga Amategeko tuzatanga umusanzu wacu ikibazo tukakigira icyacu, ukuri kukajya ahabona, ubutabera bukaboneka.”

Ikibazo cy’abantu biciwe i Byumba mu 1990 cyagarutsweho n’Umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Gatsibo, Niyonziza Felicien, mu kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi, mu mihango yabereye i Kiziguro ku wa 11 Mata 2018 hibukwa abatutsi biciwe mu cyahoze ari Komini Murambi n’andi makomini yaguyemo akarere ka Gatsibo.

Dr Bizimana Jean Damascene, Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, mu butumwa yatangiye i Kiziguro, na we yagarutse kuri icyo kibazo, avuga ko amakuru yose azashakishwa ukuri kukajya ahabona.

Agira ati “Jenoside ni icyaha kidasaza, ndetse amategeko ubungubu ahana ni ibyaha bya Jenoside byakozwe muri mirongo icyenda. Nihakusanywa ibimenyetso tuzafatanya, niba bihari, abakekwa kuba barabikoze niba bahari, tuzafatanya hakusanywe ibimenyetso bagezwe mu nkiko, igihugu cyacu cyemera ubutabera bunoze abakoze ibyo byaha bakurikiranwe.”

Gasana Richard, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo na Mudaheranwa Juvenal, Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi bunamira inzirakarengane zishyinguye i Byumba (Ifoto/Panorama)

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bashyira indabo ku mva zishyinguyemo abiciwe mu 1990 (Ifoto/Panorama)

Abantu batari bake bagiye kunamira abiciwe i Byumba mu 1990 (Ifoto/Panorama)

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities